Print

Perezida Kagame yakiriye mu biro bye Gianni Infantino uyobora FIFA [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 October 2018 Yasuwe: 1024

Infantino wageze mu Rwanda ku munsi w’ejo,yasuye perezida Kagame mu biro bye cyane ko nawe mu mezi ashize yamusuye mu Busuwisi.

Infantino niwe uzatangiza ku mugaragaro iyi nama yitabiriwe n’abanyamamuryango bose ba FIFA,Izatangira kuwa Gatanu Taliki ya 26 Ukwakira 2018 muri Kigali Convention Center.

Iyi nama ya FIFA izitabirwa n’abanyamuryango ba FIFA basaga 100 bazaganira ku iterambere rya ruhago ku isi.