Print

Oliver Mtukudzi yagiriye inama abahanzi nyarwanda bifuza gukora umuziki wo ku rwego rwo hejuru

Yanditwe na: Muhire Jason 25 October 2018 Yasuwe: 370

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kane mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ubwo yabazwaga umuziki wa kere ndetse n’uwubu maze asubiza ko utandukanye cyane kubera ko abahanzi bubu batakifuza gukora umuziki nk’uw’icyamamare R.Kelly ahubwo ko bifuza gukora umuziki nk’uw’umuraperi 50 Cent.

Yagize ati”Umuziki wa kere warufite umwimerere wawo nabwo ari nk’uw’abubu bifuza gukora umuziki nk’uwa 50 Cent mu kimbp cyo gukora umuziki nk’uwa R.Kelly”

Yakomeje agira inama abahanzi nyarwanda ndetse n’abandi bifuza gukora umuziki uzahora ku mitima ya benshi ko bakwiye gukora ibishoboka bakirinda igangana hagati yabo ndetse bagakora batarebera ku bandi kuko bibayobya.

Yagize ati “Navutse ndi Oliver Mtukudzi, nkora ndi uwo ndiwe. Iyo nkora ntago mba nshaka guhangana n’umuntu n’umwe. Igihe uzagerageza kugira uwo uhangana nawe bizarangira utangiye kumwigana. Maze imyaka irenga 40 mu rugendo rwa muzika ngendera kuri ibyo kandi n’abandi bahanzi bashoboye kuba abo bari bo byabafasha.”

Yakomeje ati “Bruce Melodie uri hano yabonye byose bishoboka bikwiye umuhanzi, njye sinabibona, ariko mfite buri kimwe we adafite. Turi kumwe tuzakora igitaramo kinogeye ijisho. Ba wowe nanjye mbe Oliver.”

Abajijwe niba ashobora gukora indirimbo n’ urungano rwubu yavuze ko bishoboka cyane ndetse anongeraho ko agiye kugirana ibiganiro na Bruce Melodie bagakorana indirimbo.

Iki gitaramo Oliver Mtukudzi yatumiwemo azahuriramo na Bruce Melodie kiri mu ruhererekane rw’ibya Kigali Jazz Junction gitegerejwe ku wa Gatanu tariki 26 Gashyantare 2018, muri Serena Hotel.

Twabibutsa ko kwinjira muriki gitaramo Mu myanya isanzwe ni ibihumbi icumi (10,000 Rwf), mu myanya y’icyubahiro (VIP) ni ibihumbi makumyabiri (20,000Rwf), ameza y’abantu umunani (VIP Table) ni ibihumbi ijana na mirongo itandatu (160,000Rwf).

Tuku Mtukudzi ni umunya-Zimbabwe kavukire, ni umushabitsi. Afatwa nk’Umunya-Zimbabwe wageze ku gasongero k’abanyamuziki aharanira iterambere ry’umuco w’iki gihugu mu bihe byose. Ni umunyamuziki akaba n’umwanditsi w’indirimbo ubimazemo igihe wihebeye injyana ya ‘Afro Jazz’. Yabonye izuba ku wa 22 Nzeri, 1952, aherutse kwizihiza isabukuru y’amavuko y’imyaka 66 . Yavukiye mu mujyi wa Harare muri Zimbabwe.