Print

Mesut Ozil yavuze amagambo atangaje kuri Cristiano Ronaldo na Messi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 October 2018 Yasuwe: 2642

Mu kiganiro cy’ibibazo n’ibisubizo Mesut Ozil yagiranye n’abafana kuri Twitter,yatangaje ko umukinnyi mwiza mubo bahanganiye mu kibuga ari Lionel Messi mu gihe umwiza mubo bakinannye ari Cristiano Ronaldo ukinira Juventus mu Butaliyani.

Ozil yabwiye abafana batandukanye baganiriye kuri Twitter ko umukinnyi ukiri muto mwiza muri Arsenal ari Matteo Guendouzi ndetse azagera kuri byinshi muri ruhago.

Uyu Mudage uherutse gusezera mu ikipe y’igihugu,yavuze ko afana ikipe y’igihugu y’Ubudage nubwo yayisezeyemo nabi ashinja abayobozi b’ishyirahamwe rya ruhago mu Budage DFB kugira ivangura.

Ozil yavuze ko akunda ikipe y’Ubudage kuko yayifanye akiri umwana ndetse afite inshuti nyinshi muri iyi kipe iherutse gusezererwa nabi mu gikombe cy’isi giheruka kubera mu Burusiya.

Ozil yabwiye abafana be ko atazigera yibagirwa Wenger,kuko yamubaye hafi muri Arsenal ndetse yifuza kuzamubona yagarutse muri Arsenal.


Ozil yavuze ko Ronaldo ariwe mukinnyi mwiza mubo bakinannye mu gihe Messi ari we mukinnyi mwiza mubo bahanganye bose