Print

Abahinde bagiye kumurika ikibumbano cya mbere kirekire ku isi bace kuri Amerika [AMAFOTO]

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 26 October 2018 Yasuwe: 1313

Iki kibumbano cyubatswe mu Buhinde gifite uburebure bwa metero 183 z’ ubuhagarike. Gikubye inshuro 2 ikibumbano cy’ ubwigenge bwa Amerika cyari gifite agahigo ko kuha aricyo kirekire ku Isi. Icya Amerika gifite metero 97 z’ ubuhagarike.

Muri 2013, Minisitiri w’ Intebe w’ Ubuhinde Narendra Modi yagize ati “Mu isi abantu bavuga ikibumbano cy’ ubwigenge bwa Amerika tugiye gukora ikibumbano gikubye kabiri mu bunini icya Amerika”

Iki kibumbano cy’ Ubuhinde cyuzuye gitwaye miliyoni 410 z’ amadorali y’ Amerika. Aya yakusanyijwe na za guverinoma zigize Ubuhinde no mu nkunga z’ abantu ku giti cyabo.

Patel azwi mu mateka y’ Ubuhinde kubera urugamba rutarimo ihohotera yarwanye na Abongereza bakoronizaga Ubuhinde. Ubuhinde bumaze kubona ubwigenge Patel yabaye umwungiriza wa Minisitiri w’ Intebe.

Inzozi za Minisitiri w’ Ubuhinde zo kugira ikibumbano cya mbere kirekire mu Isi ntabwo azazigeraho igihe kinini kuko Mumbai harimo kubakwa ikibumbano cy’ ubumwe ‘Statue of unity’ kizaba gifite metero 212 z’ ubuhagarike.