Mu kiganiro twagiranye n’umuyobozi mukuru w’iki Kigo, Bizimana Blegine,
yatangeje ko kuba bongeye amasomo yigishwa muri iki kigo ari mu rwego rwo
gufasha urubyiruko rw’u Rwanda, aha anashimangira ko aho kuzamura
amafaranga umunyeshuri yatangaga ahubwo nayo yagabanyijwe.
Yagize ati “Ni mu rwego rwo gufasha urubyiruko kugira ubumenyi bwabafasha
kwiteza imbere, amasomo twatangaga arimo kwiga gukoresha
camera,gutunganya amashusho n’amajwi, guhugura abashaka kuba
abanyamakuru b’umwuga,… ariko ubu tukaba twongeyemo amasomo ajyanye
na Electronic (gukanika mudasobwa, telephone, televiziyo, firigo,…)”.
Arakomeza avuga ko bishobora gufasha n’urubyiruko rurangije amashuri
yisumbuye kubanza kwishakira ubushobozi buzarufasha kwiyishyurira kaminuza
mu gihe barangije kwiga aya masomo atangwa na BTC.
Ati “Amasomo dutanga, ajyanye n’igihe ku isoko ry’umurimo, ufite ubushobozi
buke ashobora kwihangiramo umurimo, kubera intego afite akaba yabasha
kwiyishyurira kaminuza atongeye gutegereza ko afashwa n’ababyeyi”.
Ni ubumenyi butangwa mu gihe cy’amezi atatu, Bizimana akaba akangurira
abashaka kwiyandikisha kubikora mbere y’itangira ry’ amasomo ku wa 12
Ugushyingo 2018.
Kwiyandikisha bikorwa buri munsi kuva saa munani (14:00) kugeza saa Kumi
n’Imwe (17:00), ku bindi bisobanuro mwahamagara kuri 0783721444, Email:
[email protected]
Kwiga egukanika Ibikoresho bya electronic.
Nshaka kwiga umwuga witangaza makuru
Niyewe mpfite s3 ubwo konshaka kwiga ibiryanye nokubiryanye kubuhangabwa bwibyu nikwishi babivuga technical bwaradio byakunda?