Print

Abarimukazi n’abapolisikazi bo muri Venezuela bashiriye muri Colombia bagiye kwicuruza [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 October 2018 Yasuwe: 2780

Kubera ko ubukungu bwifashe nabi ndetse n’amafaranga ya Venezuela akaba yarataye agaciro,abagore benshi b’abanya Venezuela bakomeje gusuhukira muri Colombia gushakayo amaramukono gutunga abana babo.

Benshi mu banya Venezuelakazi baricuruza ndetse baba babyiganira ku tubari dutandukanye kugira ngo babone amafaranga boherereza abana babo n’ababyeyi babo bagumye mu gihugu kugira ngo babeho.

Umwarimukazi wigishaga ubumenyi bw’isi n’amateka, witwa Alegria wicuruza muri Colombia yavuze ko yavuye muri Venezuela ahembwa ibihumbi 312 by’ama bolivari ku kwezi ariko aya mafaranga ari munsi y’idolari rimwe uyavunjishije.

Yagize ati “Umushahara wanjye wari muke ku buryo utashoboraga kugura n’ifunguro rimwe.”

Alegria akora uburaya ari kumwe n’abandi bagore 9 mu mu mujyi umwe wo muri Colombia aho iyo byamuhiriye ngo akorera amadolari 100 ku ijoro rimwe.

Mu gace ka Calamar ko muri Colombia,habarurwa abarimukazi n’abapolisikazi bagera kuri 60,baturutse muri Venezuela baje kwicuruza muri aka gace.

Patricia w’imyaka 30,wasize abana 3 muri Venezuela aje kwicuruza muri Colombia,yavuze ko bakubitwa,bagatukwa ndetse bagafatwa ku ngufu n’abasinzi bo muri Colombia cyane ko mu gace ka Calamar hatuye inyeshyamba zizwi cyane za FARC.

Kuva muri 2015,abanya Venezuela basaga miliyoni 2 bamaze guhunga igihugu kubera inzara n’ubukene,aho benshi mu bize babuze akazi.




Comments

mazina 27 October 2018

Hari umuntu wigeze kunsetsa arambwira ngo sex y’abagore n’abakobwa ni "Imari" (fortune).Ngo kubera ko ibafasha kubona ibintu byinshi: amafaranga,akazi,etc...Ariko bibagirwa ko gusambana ari icyaha kibabaza imana cyane.Ntabwo tugomba gutandika umubiri wacu,uboshye "inyanya".Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma batabona ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.