Print

Umugore yishe umwana we w’uruhinja nyuma yo kubaza Google uko yabigenza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 October 2018 Yasuwe: 1660

Polisi yo mu gace ka Chandler muri Arizona,yavuze ko basanze muri telefoni y’uyu mugore yari yabanje kubaza urubuga rushakirwaho amakuru rwa Google,uko yakwica umwana birangira amutaye mu ibasi yuzuye amazi arapfa.

Jenna akimara kwica uyu mwana yahise amufata amushyira mu gikapu agita mu nzu ye arangije ahamagara polisi ayibeshya ko hari umuntu umushimuse,ihageze isanga uyu mugore yamaze kwivugana uyu mwana.

Polisi yashinje Jenna kwica umwana we amuhora ko yananiwe kumucecekesha mu gihe we yababwiye ko atazi uko umwana we yapfuye kuko rushimusi yamutwaye,umwana we akamushyira mu myanya y’inyuma.

Polisi ya Arizona yavuze ko muri telefoni y’uyu mugore basanze yamaze umwanya ari gushakisha kuri Google uburyo wakwica umwana byihuse ndetse n’igihe umwana yamara mu mazi ari muzima,aramutse yarohamye byatumye ibyaha bimuhama.

Uyu mugore wishe uyu mwana we ku wa Gatatu w’iki Cyumweru,yemeye ko yabikoze kubera ko uyu mwana we yari yamutesheje umutwe yanze guceceka.


Jenna yishe umwana we w’amezi 4