Print

Umukobwa washakanye n’umugabo umurusha imyaka 27 yaciye ibintu ku mbunga nkoranyambaga [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 October 2018 Yasuwe: 4179

Uyu mukobwa wamenyanye n’uyu mugabo umukubye kabiri mu myaka binyuze ku mukobwa we wari inshuti ye,yatangaje ko bagitangira guteretana yagiraga amasoni ariko byaje gushira barashyingiranwa nyuma y’umwaka bamenyanye.

Kern afite umukobwa uruta umugore we Taylor

Uyu mugabo Kern afite umukobwa w’imyaka 30 witwa Amanda wahoze ari inshuti n’uyu mugore we akubye kabiri imyaka,wanatumye bahura.

Taylor Lehman yavuze ko yakunze uyu musaza kubera ko bari bahuje byinshi birimo umuziki bakunda,gusohoka no gukunda ibirori,byatumye bahita bisanzuranaho bigeze ubwo bashyingiranwa.

Uyu mugabo n’uyu mugore we iyo bageraga muri hoteli bagiraga ngo n’umwana na se gusa baje gushyigikirwa n’imiryango yabo nubwo bigitangira byari ikibazo gikomeye.

Taylor yabwiye abanyamakuru ko agitangira kumenyana na Kern yabonaga ari umugabo mwiza cyane ko yakururwaga n’abagabo bakuze.

Kern na Taylor bavuga ko bakoze ubukwe bw’igitangaza ndetse bose batiyumvishaga ko bashyingiranywe.