Print

Mourinho yagaragaje impungenge zikomeye afite kuri David de Gea

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 October 2018 Yasuwe: 1458

Juventus ifite ubuhanga bwo gusinyisha abakinnyi barangije amasezerano,yashimye ubuhanga bwa David de Gea ndetse irifuza kumwigurira mu gihe Manchester United yaba inaniwe kumwongerera amasezerano.

Biravugwa ko De Gea nawe yiteguye kuganira n’iyi kipe ya mbere mu Butaliyani kugira ngo ayerekezemo mu gihe cyose Manchester United yaba itamuhaye akayabo k’umushahara ari kuyaka kugira ngo ayongerere aasezerano mashya, dore ko ayo aherutse gusinya azarangira muri Kamena umwaka utaha.

Umutoza wa Juve Max Allegri,yasabye ubuyobozi bwe gukurikiranira hafi uyu munyezamu kugira ngo bazamusinyishe igihe amasezerano ye azaba arangiye.

Manchester United ikomeje kwegera De Gea ngo ayongerere amasezerano y’igihe kirekire ariko nta bwumvikane burabaho hagati y’impande zombi.