Print

Ubwiza bw’inzu Mayweather yaguze mu mujyi wa Las Vegas bwavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 October 2018 Yasuwe: 2140

Floyd wasezeye ku iteramakofe umwaka ushize nyuma yo guhondagura Macgreggor,yagaragarije abakunze be inzu yaguze mu mujyi avukamo wa Las Vegas ndetse amafoto y’uyu muturirwa yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Iyi nyubako ifite inzu 2 nziza cyane,ifite ibyumba 11 byo kuraramo,ubwogero 14,pisine 2,Gym,ubusotani bwiza ndetse n’akabari kuzuyemo imivinyo.

Iyi nzu ifite Parking ijyamo amamodoka 20 mu kuzimu hayo,izajya iparikwamo imodoka ziki cyamamare dore ko gifite nyinshi cyane.

Mayweather wasezeye ku iteramakofe,arifuza kugaruka akarwana n’imikino 2 irimo uwa Khabib Nurmagomedov w’umurusiya na Manny Pacquiao.