Print

Umusore n’inkumi bahanutse ku manga ndende bari bari guteretaniraho barapfa [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 October 2018 Yasuwe: 2407

Undi muhungu n’umukobwa baherukaga guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto bifotoreje kuri iyi manga,umusore ari kwambika impeta umukobwa (proposal),ariko aba babiganye ntibyabahira kuko nyuma yo kuhatamberera,bahanutse kuri iyi manga ifite uburebure bwa metero 900 z’ubujyejuru barapfa.

Abashinzwe iyi pariki ya Yosemite National Park iherereye muri Leta ya California muri USA,bavuze ko babonye imirambo y’aba bombi ariko batamenye neza icyabahitanye.

Bagize bati “umuhungu n’umukobwa bahanutse ku manga ndende yo muri pariki ya Yosemite National Park.Turacyashaka icyatumye bahanuka gusa ntiturabona ifoto cyangwa amashusho yerekana uko byagenze.”

Iyi manga ijyaho abantu bibye umugono abashinzwe kurinda pariki,cyane ko imaze gutwara abantu bagera ku icumi uyu mwaka ndetse kugeza ubu uyu muhungu n’umukobwa bari batembereye muri iri shyamba,amazina yabo ntaramenyekana nubwo imirambo yabo yabonetse.


Iyi niyo manga umuhungu n’umukobwa bahanutseho barapfa