Print

Umugore yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera selfie yifashe ari kumwe n’umugabo we yari amaze gutera icyuma [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 October 2018 Yasuwe: 3798

Uyu mugore n’uwahoze ari umugabo we witwa Oleg Smirnov bakozanyijeho ubwo bari bamaze gufata ku gasembuye kabageze mu matwi,nibwo uyu mugore yamuteye icyuma yirwanaho ahita yifata selfie ayisangiza abamukurikirana.

Oleg Smirnov ukomoka mu gace ka Surgut yahise yandika kuri iyi foto ati “birasa n’aho ndi inyamaswa.”

Uyu mugore yabwiye polisi ko uyu wahoze ari umugabo we yarimo kumuniga nibwo yagize amahirwe asingira icyuma akimutera mu nda mu rwego rwo kwitabara.

Vaoli yahise ahamagara ubutabazi buraza bujyana uyu Oleg Smirnov kwa muganga hanyuma we atabwa muri yombi.

Urukiko rwemeje ko uyu Vaoli adakwiriye gufungwa kuko yateye uyu mugabo bari basangiye inzoga icyuma ari kwitabara ndetse akwiriye guhita afungurwa akajya kurera umwana w’imyaka 2 babyaranye.