Ikiganiro uyu mukuru w’ igihugu yagombaga kugeza ku bitabiriye iyi nama y’ ubukungu itararitabiriwe cyane kubera ikibazo cy’ iyicwa ry’ Umunyamakuru Jamal Khashoggi ntiyagitanze kubera uburwayi.
Ibiro bya Perezida wa Gabon byirinze gutangaza byinshi ku burwayi bivuga ko nta gikomeye kirimo ahubwo yanjanywe mu bitaro kubera ‘Umunaniro woroheje’.
Perezida Bongo yajyanywe mu bitaro kuri uyu wa 25 Ukwakira 2018. Kuri iyi tariki igikomangoma cya Arabia Saoudite Mohamed Ben Salman yaramusuye mu bitaro ngo kimenye uko amerewe gusa ntacyo cyatangaje ku burwayi bw’ uyu mukuru w’ igihugu.
Perezida Bongo afite imyaka 59 y’ amavuko ni Perezida wa Gabon kuva muri 2009.