Print

Miss Mutesi Jolly yatangaje abaraperi 2 akunda mu Rwanda n’indirimbo aharaye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 October 2018 Yasuwe: 1824

Uyu mukobwa wanikiye bagenzi be mu irushanwa rya nyampinga w’u Rwanda 2016,yabwiye TV ya Isango Star ko akunda ukuntu aba baraperi barapa ndetse n’imyandikire yabo iba irimo ubuhanga budasanzwe.

Miss Mutesi Jolly yavuze ko akunda indirimbo za Rideman na Bulldogg

Yagize ati “Aba baraperi uko ari babiri baririmba neza.Uyu ubumvise wagira ngo hari ahantu bakura amagambo yabo.Nkunda indirimbo zabo ndetse hari zimwe mu ndirimbo zabo nzi kuririmba.”

Miss Jolly yavuze ko ataziranye na Bulldogg ariko yifuza kumumenyaho byinshi kuko ari umusitari aho yemeje ko byaba ari byiza bahuye.

Mutesi Jolly yavuze ko yifuza kumenya aho aba baraperi bakura amagambo by’umwihariko uyu Bulldogg.

Miss Jolly yavuze ko aharaye indirimbo yitwa nta Kibazo ya Urban Boys,Riderman na Bruce Melody.