Print

Manchester United igiye gufatira ibihano bikarishye abakinnyi bayo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 October 2018 Yasuwe: 2188

Aba bakinnyi biganjemo abafite amazina akomeye,babanza mu kibuga,banze kwitabira iki kirori ku munsi w’ejo taliki ya 26 Ukwakira 2018,mu rwego rwo kwigaragambya ku buyobozi bwitwaye nabi mu mikino 2 iheruka ya UEFA Champions League,ntibashake uburyo bwiza bwabafasha kugera ku kibuga kare aho byabaviragamo gukererwa.

Mbere y’umukino uherutse guhuza Manchester United na Juventus ku kibuga cya Old Trafford,Manchester United yatinze kugera ku kibuga bitewe n’umubyigano w’imodoka zari mu mujyi wa Manchester,bituma bisi yari itwaye abakinnyi itinda kugera ku kibuga n’umukino ukererwaho iminota 2,ibintu byababaje aba bakinnyi cyane bituma bigomeka.

Aba bakinnyi bababajwe n’uko ubuyobozi bwananiwe gukemura iki kibazo cyane ko no ku mukino wa Valencia,iki kibazo cyabaye gato,bituma aba bakinnyi bapanga imyigaragambyo yo guhwitura ubuyobozi.

Kuba aba bakinnyi baranze kwitabira ibi birori by’abaterankunga byatumye bahomba amafaranga menshi,ku buryo ikipe ya Manchester United yiteguye guhana abakinnyi bayo.

Biravugwa ko ku mukino wa Juventus Jose Mourinho yasabye abakinnyi kugenda n’amaguru berekeza ku kibuga kubera ambouteillage gusa abashinzwe umutekano barababuza cyane ko inzira yari yuzuye abafana b’iyi kipe,bituma agenda wenyine.


Ubuyobozi bwa Manchester United bugiye gufatira ibihano abakinnyi babwo