Print

Umuhanzikazi yatumye benshi bacika ururondogoro kubera Bikini ikoze mu bibabi by’ibiti yari yambaye [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 October 2018 Yasuwe: 2947

Uyu muhanzikazi w’imyaka 24 usanzwe ari n’umwanditsi w’indirimbo ukomeye muri USA,yatumye abafana be ndetse n’abamukurikira kuri Instagram bavugishwa kubera iyi myambariro yagaragaye yambaye.

Mu gihe muri USA hategerejwe umunsi abantu baba bambaye nk’amadayimoni uzwi nka Halloween uba ku wa 31 Ukwakira buri mwaka,uyu mugore we yahisemo kwiyambarira,Bikini ikozwe mu mababi y’ibiti ndetse apfukisha amabere ye ibibabi.

Umuhanzikazi uzwi nka Halsey ariko amazina ye nyakuri akaba ari Ashley Nicolette Frangipane,yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo iyitwa Without Me.