Print

Ibiyobyabwenge: Minisitiri Busingye yabwiye abanya Gicumbi ko burundu ari ebyiri abasaba guhitamo imwe

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 27 October 2018 Yasuwe: 1331

Busingye yabwiye abaturage ba Gicumbi ko ibihano ku cyaha cyo gutunda no gukoresha ibiyobyabwenge byiyongereye. Ababwira ko umuturage uzajya afatwa acuruza ibiyobyabwenge azajya afungwa burundu ababwira ko umuco wo kunywa no gukoresha ibiyobyabwenge ukwiye gucika burundu.

Minisitiri Busingye yagize ati “Inteko ishinga amategeko yongereye ibihano ku cyaha cyo gutwara no gukoresha ibiyobyabwenge. Ubu hari burundu ebyiri kubireka burundu utabireka ugafungwa burundu ukazava muri gereza uri umurambo. Ni mwe mukwiye guhitamo burundu mushaka”

Minisitiri Busingye yanakomoje ku cyaha cy’ icuruzwa ry’ abantu avuga ko abantu basigaye bacuruzwa harimo abo mu cyaro baba babeshywe ko bagiye guhabwa akazi mu bihugu by’ amahanga.


Minisitiri Busingye Johnston na Ambasaderi wa Hollande mu Rwanda bamaze gutera igiti

Ati “Ntawe tubujije kugenda ntawe tubujije gutembera ariko ukagenda uzi aho ugiye, ukujyanye ukamenya kumubaza ibibazo, ukagenda ubwiye meya, ukagenda ubwiye polisi uti uyu muntu arajyanye agiye kumpa akazi icyo gihe tumenya uko tugukurikirana”

Umuyobozi w’ Umudugudu wa Murehe, wakorewemo umuganda wo gutera ibiti, Gakuba Tarcisse yatangaje ko bafashe abasore babiri banyweye urumogi umwe agakubita mushiki we.

Yagize ati “Twigeze gufata abasore babiri bari banyweye urumogi, umwe akubita mushiki we. Twaramufashe bamujyana mu rukiko rumukatira amezi 6. Yatubwiraga ko yari yarukuye hariya hakurya ya Muhazi muri Gasabo”

Umwe mu baturage yabwiye itangazamakuru ko imwe mu mpamvu ituma bagenzi babo bacuruza ibiyobyabwenge ari uko bigira amafaranga.

Guverineri w’ Intara y’ amajyaruguru Jean Marie Vianney Gatabazi yabwiye aba baturage ko kwishora mu bucuruzi bw’ ibiyobyabwenge nta nyungu babifitemo.

Yagize ati “Uragurisha ihene yawe ugende nubizana tubimene, nawe tugufunge...Tuvuze ko ntabiyobyabwenge biri mu karere ka Gicumbi twaba dukabije kuko ababicuruza babikura Uganda bakabyinjiriza muri akarere bigakwira igihugu cyose”

Abaturage baganiriye n’ umunyamakuru w’ UMURYANGO bahurije kukuvuga ko ibiyobyabwenge birimo kugenda bigabanuka mu murenge wabo wa Rutare.

Amafoto


Minisitiri Busingye yabwiye Abanya Gicumbi ko ibiti bateye bagomba kubirinda nabyo bikabarinda


Guverineri Gatabazi nawe yateye igiti, asaba abaturage kutabyangiza

Ambasaderi wa Hollande yavuze ko ibiti bifitiye akamaro abaturage