Print

Ubukwe bwa Wema Sepetu burabura iminsi micye

Yanditwe na: Muhire Jason 27 October 2018 Yasuwe: 3003

Umukinnyi wa filime Wema Sepetu n’umukunzi we mushya avuga ko ariwe uzamubera umugabo biravugwa ko ubukwe bwabo buteganyijwe mu mpera z’uku kwezi k’Ukwakira uyu mwaka turimo.

Nk’uko Ikinyamakuru Risasi cyabyanditse, Patrick Christopher bakunzwe kwita PCK, yatangaje ko bagiye gukora ubukwe muri uku kwezi k’Ukwakira 2018. Ubu bukwe buzabera mu Mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzaniya.

Amakuru yandi ari kuvugwa ngo nuko uyu mugabo asanzwe afite undi mugore utuye i Mbombasa muri Kenya. Yavuze ko nta kibazo kirimo kuko idini rya Islam asengeramo ribimwemerera. Kuri ubu Wema Sepetu n’umukunzi we ngo bari muri Brasil aho bagiye gutembera, bakazagaruka bakora ubukwe.