Print

Umusore yarumye umunwa w’umukunzi we hafi no kuwuca nyuma yo kwanga ko bakomeza gukundana [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 October 2018 Yasuwe: 2984

Uyu mukobwa ukomoka mu mujyi wa Greenville wo muri leta ya Carolina y’amajyepfo muri USA, yababaje benshi ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto yashyize hanze agaragaza uyu munwa we uyu musore yarumye wuzuyeho indodo nyinshi cyane.

Kayla yatangiye gukundana n’uyu musore witwa Seth Aaron Fleury muri 2016 ubwo yari afite imyaka 17 uyu musore afite 21,gusa yifuza ko batandukana kubera ko yamufataga nabi cyane gusa ntibyamuhira ku munsi wo kumuhishurira uyu mwanzuro kuko yamurumye umunwa hafi no kuwukuraho.

Kayla yavuze ko ubwo yamuhaga akabizu ka nyuma,uyu musore yafashe umunwa wo hasi arawuruma cyane,hafi no kuwuca bituma ahita ajyanwa igitaraganya kwa muganga.

Kayla yagize ati “Twahuriye munsi y’umuhanda afite indabyo n’amakarita y’urukundo ndetse yifuza ko dusubirana.yasomye ibyari byanditse ku makarita arangiza ambaza niba twakwiyunga ariko mubwira ko ntaje kwiyunga nawe ahubwo nshaka ko dutandukana.

Yaranyirukanye ndetse asigara antera amabuye ngira ibyago nitura hasi.Yahise anyegera ansoma ku ngufu,ngerageza kumwiyaka nibwo yafashe umunwa wanjye arawuruma hafi no kuwuca.”

Uyu mukobwa yajyanwe kwa muganga bamudoda uyu munwa n’indodo 300 ndetse bamukorera surgery ku munwa gusa kubera ibyo yakorewe n’uyu musore ntabwo ugikora neza.

Uyu mukobwa yavuze ko uyu musore yamurumye umunwa mu rwego rwo kumusigira ubusembwa kugira ngo atazabona undi mukunzi bakundana.

Seth warumye umunwa w’uyu mukobwa mu mwka ushize, yakatiwe igifungo cy’imyaka 12 muri gereza nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo guhohotera uyu mukobwa.