Print

Ministiri w’ Ubutabazi Kamayirese ati ‘ibiti binaturinda ibiza’

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 27 October 2018 Yasuwe: 412

Ni muri gahunda ngarukakwezi, imwe muzo u Rwanda rwahisemo gukoresha mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo, iyo gahunda ni umuganda.

Kamayirese yanatanze amabati 300 yo gusana ibyumba 8 by’amashuri byangijwe n’ibiza ku ishuri rya G.S Janjagiro. Ku wa 17 Ukwakira uyu mwaka, imvura nyinshi ivanze n’umuyaga ukomeye byibasiye iki kigo kiri mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 12, bigurukana ibisenge n’amabati by’amashuri 7, abanyeshuri babiri bakomereka byoroheje, abandi babiri na bo barahungabana by’igihe gito.

Ministiri Kamayirese yabasabye Abanyarwanda kugira uruhare mu kwirinda ibiza abashishikariza by’umwihariko gutera ibiti ariko bakanubaka ahagenwe.

Yagize ati: “Ibiti ubwabyo biduha umwuka mwiza ariko binaturinda n’ibiza cyane cyane biterwa n’umuyaga n’isuri, n’ibindi.”

Nyirampakaniye Antoinette, Umuyobozi wa G.S Janjagiro, yemeza ko nyuma yo kwangirika kw’amashuri umunani byateye ubucukike bw’abana mu mashuri ku buryo abana 120 bahurira mu cyumba cy’ishuri kimwe.

Avuga ko bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mitsindire y’abana mu bizami bya Leta ariko ko bafashe ingamba zo kwigisha abazabikora no mu minsi badasanzwe bigamo nko ku wagatandatu.

Muri uyu muganda hatewe ibiti ku musozi ahazwi nka Rwimpiri rwa Shenga. Nyuma y’ umuganda Minisitiri yanatangije igikorwa cyo gusakara amashuri.


Comments

humura 29 October 2018

Umuganda nibyinshi umaze kutugezaho hubatswe amashuli,imihanda ndetse nibindi byinshi iyo ukozwe haterwa ibiti bidufasha kurinda isuri no gukurura imvura nkurugero uduce twamashyamba hagwa imvura nyinshi kuruta aho ritari rero nkabanyarwanda twese kwitabira umuganda tubigire ihame