Print

Guverineri Gasana yasabye ab’ amajyepfo kwikemurira ibibazo bidasaba ingengo y’ imari

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 28 October 2018 Yasuwe: 1910

Yabigarutseho ubwo yaganiraga n’abatuye mu Murenge wa Rusatira kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Ukwakira, nyuma y’igikorwa cy’umuganda wo gutera ibiti ibihumbi 50 ahaciwe amaterasi mu Kagari ka Kimuna.

Yagize ati “Hari ibibazo biri hano iwanyu bimwe bisaba amikoro ataraboneka, ariko hari n’ibidasaba amafaranga nk’isuku no kubana neza mu miryango. Iby’akarengane wenda twafatanya n’inzego zitandukanye tukabikemura, ariko hari bimwe na bimwe rwose bisaba kugira ngo dufatanye ubwacu.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, afatiye kuri izi mpanuro yasabye abamwumvaga gufatanya kurandura bwaki burundu, maze abana 20 bari muri uyu Murenge bayirwaye bakitabwaho bagakira.

Ati “Abana 20 bafite ikibazo cy’imirire muri uyu murenge, ntabwo bikabije ariko na none si byiza. Dushobora gufatanya twese tukabitaho kandi bagakura neza. Uko turi hano, twabura litiro 10 z’amata?”

Yavuze kandi ko abatuye mu Kagari ka Kimuna bafatanyije, hatakongera kuboneka abantu bafite ubwiherero butujuje ibya ngombwa.

Ati “Hano hari abaturanyi bacu bacukuye ubwiherero, baranabwubakira, ariko Babura isakaro. Dufatanyije nk’abaturanyi, ufite ibati cyangwa amafaranga akayatanga, n’ufite imbaraga akazitanga mu kujya gufasha kubaka bwa bwiherero.”

Abanyarusatira bakiriye izi ngamba z’ubufatanye neza, bavuga ko babona bazabigeraho kandi ngo biteguye gutanga ibingana n’imbaraga bafite.

Naason Bakundukize ati “Dufatanyije bizakunda.” Naho uwitwa Deo Bimenyimana we ngo azatanga umubyizi kuko nta mafaranga yo gutanga yabona, bitewe n’uko ayo yari afite yashiriye ku mwana wiga.”

Izi ngamba zinajyanye n’inama Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Prof. Anastase Shyaka, yagiriye ubuyobozi bw’Intara y’amajyepfo ubwo Guverineri CG Gasana, yatangiraga imirimo yo kuyobora iyi ntara, tariki 25 Ukwakira.

Ati “Ntabwo ibisubizo byose biteza imbere Abanyarwanda tugomba kubitega ku ngengo y’imari y’umwaka. Iki ni igihugu cyacu, twese turagikunda, ntabwo twavuga ngo abana bacu bagwingira reka tube turetse tuzarebe mu ngengo y’imari yo muri 2022. Ngira ngo amazi azaba yarenze inkombe.”

Biteganyijwe ko guhera kuwa mbere tariki 29 Ukwakira, abakozi b’Akarere ka Huye bazatangira ikusanyamakuru kugira ngo ibi bibazo byombi biyemeje gukemura ku bufatanye bifatirwe ingamba zidasubirwaho.

Mu Kagari ka Kaburemera mu Murenge wa Ngoma naho hazifashishwa ubu buryo bwo gukemura ibi bibazo, hanyuma ubuyobozi bw’akarere nibusanga bugera ku ntego buzagezwe no mu tundi tugari dusigaye two muri aka karere.

Src: Kigalitoday


Comments

jibsonson 29 October 2018

Ibyo uyu muyobozi w’intara y’amajyepfo avuga nukuri ibibazo byose ntabwo aringombwako kubigomba kurindira ingengo y’imari kugirango bikemuke haribyo nkabaturage bagomba gufashanya bakabyicyemurira. kandi turizeranezako bafatanyije byagerwaho.


Zigama 29 October 2018

Iyi Ntara yari yarasubiye inyuma kuburyo bugaragara ariko nyuma y’imyaka nk’ibiri CG Gasana azaba amaze kuyihindura kabisa yayiteje imbere. Kukoko turebye iterambere yagejeje kuri Polisi y’Igihugu, ntjiwabura kuvuga ko ashoboye kandi asobanutse; Turashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ubushishozi yagize amushyira muri iyi Ntara.