Muri aya masaha y’ umugoroba UMURYANGO wamenye ko Vincent Habumugisha yarekuwe. We ubwe yemereye Umunyamakuru w’ UMURYANGO ko ari iwe mu rugo gusa ntiyashimye kugira byinshi ahita atangaza bijyanye n’ itabwa muri yombi n’ irekurwa rye.
Habumugisha yatawe muri yombi n’ inzego z’ umutekano mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Ukwakira yarekuwe nyuma y’ umunsi umwe kuri uyu wa 28 Ukwakira.
Kugeza ubu twabwo turabasha kumenya icyari cyatumye uyu muyobozi atabwa muri yombi.