Print

Ihere ijisho imiterere n’uburanga bw’inkumi nshya iri mu rukundo na Diamond[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 29 October 2018 Yasuwe: 3323

Nyuma ya Zari, Diamond yagiye avugwa mu nkundo za hato na hato zitandukanye, zirimo no gusubirana na bamwe mu bakobwa bagiye bakunda mu bihe bya kera nka Wema Sepetu wavuzweho gusubirana nawe ubwo yamuhaga akazi kuri Televiziyo ye.

Nyuma y’uko amakuru ya Wema Sepetu aheze mu magambo, uyu muririmbyi yongeye kuvugwaho ko yaba ari mu rukundo rukomeye na Hamisa Mobeto bahertse kwanduranya bitewe n’uko yatahuye uyu mukobwa ashaka kumujyana mu bapfumu hamwe n’umuryango we.

Ikinyamakuru Chimpreports cyo muri Uganda, cyatangaje amakuru avuga ko ubu Diamond Platnumz ari kubana na Kim Nana mu nzu imwe ndetse bikaba binahwihwiswa ko yaba atwite inda ye(yiteguye kumubyarira).

Mu gihe Diamond yaba abyaranye n’uyu mukobwa yaba agize abana bane bavuka ku bagore batandukanye kuko babiri aribo (Latiffah Dangote na prince Nillan) yababyaranye na Zari hiyongeyeho Dylan yabyaranye n’umunyamideli Hamisa Mobetto.

Diamond yakunzwe kuvugwa mu nkundo zitandukanye nyuma yo gutandukana n’uwitwaga umugore we Zari Hassan, ku italiki ya 14 Gashyantare 2018, kubera ikibazo cyo kumuca inyuma no kutamuha agaciro.