Print

Zion Temple yamaganye abitiriye Apotre Gitwaza ubutumwa atatanze

Yanditwe na: Martin Munezero 29 October 2018 Yasuwe: 1162

Nyuma byaje kumenyekana ko ubwo butumwa buri muri iyo videwo yakwirakwije atari ubutumwa bw’ umwimerere kuko abakwirakwije iyo videwo yakwirakwiye kuri Facebook, Whatsapp na Twitter bahinduye ubutumwa Apotre Gitwaza yatanze.

Muri itangazo ryasinyweho na Ngabo Fabien David ushinzwe itangazamakuru muri iri torero rya Zion Temple, yavuze ko amashusho yakwirakwijwe ari akantu gato bakase bayakuye mu nyigisho, bituma gahabwa inyito y’ubutumwa ihinduka.

Iri tangazo ryavugaga ko abakomeje abakora ibikorwa nk’ibi baba bagamije gusenya ivugabutumwa, kuzana ubushyamirane hagati y’amatorero ya gikirisitu, kwangiza isura y’itorero Apôtre Dr Gitwaza abereye umushumba no guharabika izina rye bwite nk’umuntu ugoreka ukuri kw’ijambo ry’Imana.

Abakase agace kakwirakwijwe bakavanye mu nyigisho ye yo muri Nzeli 2018 yagarukaga ku nsanganyamatsiko ivuga ku ‘Ukuri kutuzuye’, uyu mukozi w’Imana yavuze ko hari ukuri ko mu bitekerezo gutuma abantu baba intagondwa bagatsimbarara ku byo bemera.

Yakomoje ku bakirisitu bavuga ko abandi batazajya mu ijuru ndetse ko bagiye kurimbuka, usanga basenga bibwira ko abo bahuje imyemerere aribo gusa bazagororerwa.

Apotre Gitwaza yagize ati “Umukirisitu akavuga ngo nitwe twenyine tuzajya mu ijuru, akabyakira gutyo. Yabona abandi akibwira ko bagiye kurimbuka. Muri we azi ko abandi bose badasenga ariwe usenga. Uko ni ukuri kwe yaryamyeho kandi afite igice cy’ukuri kwako kuko asenga, ariyiriza, ntakora icyaha kandi akunda Yesu. Yumva ko abameze nkawe aribo bazajya mu ijuru. Ni imitekerereze abantu baba bafite muri bo.”

Yavuze ko hari abantu b’intangondwa batemera abandi kubera ukuri bagenderaho.

Ati “Tujye ku ngingo yacu. Mpagaze aha nkavuga ngo ‘Abakirisitu ba Zion ni bo bazajya mu ijuru gusa. Abadasengera muri Zion bose ishyano ribaguyeho. Nkabivuga nta zindi nyungu mfite ahubwo ari ko mbyizera, bamwe bakaza kumbaza igituma mbivuga. Nanjye nti ni uko tubigisha ijambo ry’ukuri, hanze aha badafite.”

Itangazo


Comments

Amazina singombwa 29 October 2018

hhhhhh uyu muntu ndeba washyizeho comment hasi hano ngo amatora: ubwo nawe ako gace niko wafashe ko umuntu wese utajya mu matora ari we mukozi w’Imana Bible ko ari imwe c nta n’umurongo uvuga ko abayobozi bose bashyirwaho n’Imana? ubwo nawe niba umugaya wemera ko abagize idini ryanyu ari bo bazajya mu ijuru bonyine. jye nahise numva ko uri umuyehova. gusa usomye ubutumwa Gitwaza yatanze na jye ndumva bamuharabitse rwose nubwo ntari uwo muri Zion Temple ariko jye icyo nemera ni uko Imana itazakubaza aho wasengeraga izakubaza ibikorwa byawe wa Muyehova we rwose


Mazina 29 October 2018

Ntabwo ari GITWAZA wenyine uvuga ko Idini ye yonyine ariyo ifite ukuri.Amadini yose ariyemera.Nyamara iyo ugenzuye,usanga akurikiza inyigisho za Yesu ntayo.Urugero,Yesu yasize adusabye "gukorera imana ku buntu",nkuko we n’Abigishwa be babigenzaga (Matayo 10:8).Ntabwo ari Gitwaza wenyine urya amafaranga y’abantu,binyuze ku Cyacumi.Nyamara Icyacumi cyari kigenewe gusa Abalewi kubera impamvu dusoma muli Kubara 18:24.Na ba Pawulo bakoreraga imana badasaba amafaranga (Ibyakozwe 20:33).Ikindi kandi,Yesu yadusabye "kutivanga mu byisi" (Yohana 17:16).Yaba Gitwaza n’abandi banyamadini,usanga bivanga muli politike.Urugero,mu gihe twari mu matora ya president muli 2003,Gitwaza yabwiye abayoboke be ko bajya gutora,ngo kuko Maliya na Yozefu nabo bagiye I Bethlehem "gutora".Nyamara bari bagiye "kwibaruza" (census) nkuko Luka 2:5 havuga.