Print

ADEPR: Bishop Sibonama, Rwagasana na bagenzi babo bireguye kubyaha baregwa

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 29 October 2018 Yasuwe: 2672

Bishop Sibomana yari Umuyobozi mukuru wa ADEPR, yungirijwe na Bishop Tom Rwagasana.

Igihe cyatangaje ko mbere y’uko iburanisha ritangira, umucamanza yatanze ijambo ku mpande zombi, aho Ubushinjacyaha bwavuze ko abandi bantu 32 baregwa muri iyi dosiye nabo bazanwa mu Rukiko.

Muri abo bose harezwe 20 ariko abakurikiranwe ni 12, ari nabo bari mu cyumba cy’iburanisha.

Abunganira abaregwa bo bavuze ko urubanza rwatangira abahari bakaburanishwa. Me Bizumuremyi Felix yagize ati "Kuzanamo bariya baburanyi, byasaba ko umucamanza ariwe ubisuzuma, baza bakatumarira iki muri uru rubanza?”

Uwunganira Eng. Sindayigaya Valens na Mutuyemariya Christine nawe yasabye ko urubanza rwakomeza, abahari bagakomeza kuburana nk’ibisanzwe.

Nyuma yo kumva impande zombi, umucamanza yavuze ko mu migendekere myiza no gutanga ubutabera bwihuse, uru rubanza rugomba kuburanishwa ukwarwo.

Abaregwa muri uru rubanza ni Tom Rwagasana, Sibomana Jean, Mutuyemariya Christine, Sebagabo Muyehe, Leonard Gasana, Sindayigaya Valens, Niyitanga Theophile, Saiton Benika, Mukabera Bertin, Lynea Twizerimana Emmanuel, Nzabarinda Mediatrice na Mukakamari Tharcisse.

Aba bararegwa ibyaha bitatu ; Ubufatanyacyaha mu kurigisa umutungo w’itorero, icyaha cyo guhimba inyandiko no kuzikoresha hamwe n’icyaha cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda inyungu.

Ubushinjacyaha buvuga ko ibi byaha babikoze guhera 2009 batangira umushinga wo kubaka Dove Hotel ya ADEPR ku Gisozi.

Buvuga ko mu buryo butandukanye abaregwa barigishije umutungo, bwagiye busobanura buri umwe muri aba baregwa uruhare rwe ndetse n’ubufatanyacyaha na bagenzi be bakuriwe na Jean Sibomana na Thomas Rwagasana wari umwungirije.

Umushinjacyaha yavuze ko hari nk’inyandiko mpimbano yakoreshejwe mu kunyereza miliyoni 18 inshuro imwe nk’uko byagaragajwe n’igenzura (audit) ry’umugenzuzi w’imari.

Jean Sibomana yarezwe gusinya akemeza ko hasohoka amafaranga mu buryo budakwiye kandi ari umuyobozi.

Jean Sibomana (iburyo) wahoze ari Umuvugiz wa ADEPR yahakanye ibyo aregwa.

Jean Sibomana wari Umuvugizi wa ADEPR yavuze ko umugenzizu w’imari wakoze ‘audit’ yayikoze bo bafunze, atigeze amubaza uko amafaranga yakoreshejwe bityo ko iyo ‘audit’ itahabwa agaciro imishinja kuko atigeze ahabwa ijambo igihe yakorwaga.

Yavuze ko iyo ahabwa ijambo yari kugaragariza uwo mugenzi uko amafaranga yasinyiye ko asohoka, kandi abifiteye uburenganzira nk’Umuvugizi w’Itorero, yakoreshejwe neza aho kuyakoresha mu nyungu ze bwite nk’uko abiregwa.

Umwunganizi we nawe yavuze ko iyo ‘audit’ itashingirwaho kuko ishidikanywaho naho Me Cyprien Nsabimana uhagarariye ADEPR muri uru rubanza avuga ko iyo ‘audit’ yakozwe yahabwa agaciro kuko yakozwe mu buryo bwemewe.

Thomas Rwagasana nawe yiregura yavuze ko ibyo baregwa atari byo kuko amafaranga yubakishijwe Dove Hotel yakoreshejwe neza ndetse ikanafungurwa na Minisitiri w’Intebe (yari Anastase Murekezi) ahagarariye Perezida wa Republika.

Rwagasana yavuze ko ‘audit’ ishingirwaho ibashinja yakozwe bafunze, ngo abayikoze baraje binjira mu biro byabo bakora ibyo bashaka baragenda.

Uhagarariye ADEPR mu rubanza yasabye ko niba ari uko bimeze muri uru rubanza hatumizwa uwakoze iriya ‘Audit’ akavuga uko yakozwe.

Mutuyemariya Christine wari ushinzwe imari muri ADEPR yavuze ko yagiye mu buyobozi asanga umushinga wa Dove Hotel waratangiye ko za cheques yasinyeho zose zari iz’amafaranga akenewe mu kubaka iyi Hotel bityo nta cyaha we abibonamo yakoze.

Abaregwa n’abunganizi babo bahagurukijwe n’Urukiko Abaregwa n’abunganizi babo bahagurukijwe n’Urukiko

Sindayigaya Theohile na Beninka Bertin Umuseke watangaje ko uyu munsi bumvikanye nk’abashinja bagenzi babo bareganwa muri ibi byaha.

Sindayigaya yavuze ko Mutuyemariya Christine wari ushinzwe imari hari miliyoni eshanu (5) yamuhamagaye akamuha i Remera mu Giporoso, amafaranga ngo atari afite ibisobanuro.

Aba basobanuye k obo bari abakozi batoya bahabwaga amabwiriza n’aba bakoresha babo.

Abunganira abaregwa bavuze ko aba bagabo babiri n’ubwo nabo bakurikiranywe badafunze bo batanigeze bafungwa, kandi bakiri no mu mirimo ya ADEPR.

Bavuze ko ngo bashyizweho na ADEPR kugira ngo bashinje aba bari abayobozi bakuru.

Ni urubanza bigaragara ko ruzaba rurerure ukurikije umubare w’abaregwa n’ibyaha baregwa, kugeza ubu Urukiko rukomeje kumva abandi baregwa uko biregura.


Comments

Hitimana 29 October 2018

Aka ni akumiro.Tekereza Yesu,Petero,Yakobo na Yohana bari imbere y’urukiko,bashinjwa "kwiba amafaranga"!!!
Aba bose ni "abakuru ba ADEPR mu rwego rw’igihugu"!! Nyamara bose iyo bali imbere mu nsengero zabo baba bigisha ko "buzuye umwuka wera".YESU yabujije abakristu nyakuri "gukunda ibyisi".None amadini yahindutse Business yitwaje Bible.
Nubwo abakuru b’amadini biyita "abakozi b’imana",bible ibita "abakozi b’inda zabo",bakoresha akarimi keza kugirango barye amafaranga y’abantu.Muli Matayo 7:13,14,Yesu yerekanye ko abakristu nyakuri ari bake cyane,kubera ko inzira y’ubukristu iruhije.
Abigishwa ba Yesu bose,bajyaga mu mihanda bakabwiriza "ku buntu" nkuko yasize abibasabye muli Matayo 10:8 na Yohana 14:12.Abanyamadini,aho kwigana Yesu n’abigishwa be,ntabwo bajya mu mihanda no mu misozi kubwiriza abantu,ahubwo bashing insengero,bagacurangira abantu,bakabaha icyacumi bagataha.