Print

Aline umaze imyaka 3 atandukanye n’umugabo akundana na P Fla [AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 29 October 2018 Yasuwe: 7915

P-Fla ni umwe mu bahanzi bafite amateka maremare mu mibereho ye ariko byagera ku rukundo akaba make kuko atakunze kubivugwamo cyane.

Aline umukunzi mushya wa P-Fla akaba n’umunjyanama we

Uwo yakunze mbere yari umwe ari na we wari umugore we bafitanye umwana w’imyaka icyenda, yitwa Poeta.

P-Fla na Poeta bagiranye ibihe bikomeye dore ko bakibana bose bari abahanzi, bagiye banakorana indirimbo zitandukanye nubwo nyuma urukundo rwabo rwaje kugira iherezo baratandukana buri umwe abaho ukwe.

Mu kwezi gushize kwa Nzeri nibwo urukundo rwa P-Fla na Aline rwemejwe binyuze mu itangazamakuru mugihe byatangiye Aline ari Manager we.

Ubwo Aline na P-Fla bagiranaga ikiganiro n’umunyamakuru babajijwe byinshi byerekeranye n’urukundo rwa bombi,haba uko babanye ndetse nuko babanye n’abo babyaranye abana mbere y’uko bakundana.

Aha umunyamakuru akaba yatangiye abaza Aline niba akundana na P-Fla byeruye kandi yarashatse umugabo bitaba ari ukumuca inyuma..Aline akaba yamusubije ko ubu hashize imyaka itatu yaratandukanye n’umugabo we mu buryo bwemewe n’amategeko.

Aline akaba kandi yakomeje avuga ko afite ukundi kuntu abanyemo n’uwahoze ari umugabo we bitewe nuko babyaranye umwana ari nawe utuma bakomezanya umubano usanzwe.

Muri 2013 Aline yakoze ubukwe na Gatsinzi

Iki kibazo umunyamakuru akaba yakibajije na P-Fla niba nawe akivugana na Poeta babyaranye umwana..hanyuma asubiza avuga ko nk’umuntu wamubyariye umwana akomeza kumuha cya cyubahiro kuko ngo hari nibyo ajya amugishaho inama.

Aline abajijwe niba umubano P-Fla agirana na Poeta bitamubangamira cyangwa ngo abe yafuha,yavuze ko nk’umuntu babyaranye bitamutera ikibazo kuko ahamya ko umwana babyaranye n’ubundi ariwe ubahuza ntabindi birenze.

P-Fla aha yanabajijwe niba ashobora kubyarana undi mwana na Aline yahise abyamaganira kure gusa avuga ko ntawamenya bishobora kuba byaba kuko ngo uko iminsi igenda usanga abantu bakundana urukundo rwabo rugenda rwiyongera ari nayo ntandaro ishobora gutuma babyarana umwana.

ShaddyBoo yari mubari bambariye Aline mu bukwe bwe

Umunyamakuru akomeza yifuje kumenya ikintu Aline akunda cyane kuri P-Fla atazuyaje yavuze ko ari byinshi ariko avuga ko icyo akunda cyane iyo bari kuganira ukuntu aba amubwira utuntu dusekeje cyane aribyo amukundaho cyane .Aline abajijwe icyo ahuriraho na P-Fla maze asaba ko icyo kibazo ariwe wakimusubiriza.

P-Fla mu gusubiza yagize ati "Ikintu navuga ko duhuriraho..ibyo nkunda nsanga nawe abikunda...so akunda music cyane..nanjye nuko ..nanjye ndi umunyamuziki..icyo kintu rero kiraduhuza..nukuvuga ngo tujya guhuza swingi".

Amakuru yagiye agera ku kinyamakuru UMURYANGO avuga ko Aline akaba yari mu rukundo n’umuhanzi nyarwanda Davis D mbere yo gukundana na P-Fla gusa iby’urukundo rwabo byaje kurangira batifuza ko byanjya mu itangazamakuru ikaba ari n’inkuru uyu mukobwa aba adashaka kumva, icyakora ahamya ko P Fla ubu ariwe mukunzi we.

Aha Aline yari yambaye ingofero ya BIRYOGO indirimbo ya Davis D akaba yari yagiye kumushyigikira muri Primus Guma Guma

Uyu mukobwa Aline asanzwe azwi cyane ko yagaragaye mu mashusho y’indirimbo zitandukanye zirimo Akanyarirajisho ya Jay Polly, Ese uribuka ya B Guns bakoranye na Knowless, No One Like Me ya Dream Boys na Eddy Kenzo n’izindi.

Aline Umutoni amateka y’urukundo ayahuje na PFLa kuko nawe muri 2013 yakoze ubukwe n’umugabo witwa Gatsinzi nyuma bakaza gutandukana bamaze kubyarana umwana umwe.