Print

Munyaneza wifotoje yambaye ubusa yabujijwe kuzahagararira u Rwanda muri Miss Supranational 2018[AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 October 2018 Yasuwe: 2864

Uyu mukobwa uherutse guca bintu ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto yashyize kuri Instagram yambaye ubusa, kuri uyu wa Mbere yandikiwe ubutumwa na Dr. Yvonne Uwamahoro uhitamo umukobwa uhagararira u Rwanda muri aya marushanwa, amumenyesha ko kubera kwitwara nabi yambuwe umwanya yari yahawe.

Djazira yabwiwe ko yatakaje indangagaciro zikwiye kuranga nyampinga w’u Rwanda bityo yambuwe tike yo kuruhagararira mu marushanwa y’ubwiza.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize nibwo Munyaneza Djazira yakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga amafoto ye yambaye ikariso gusa yikinze amaboko ku mabere.

Kuwa 07 Ukuboza 2018 nibwo hazaba umuhango wo gutora umukobwa uhiga abandi mu bwiza, mu irushanwa rya Miss Supranational rizabera muri Poland aho Dr Yvonne yemeje ko uyu mwaka nta wundi mukobwa uzatoranywa guhagararira u Rwanda.




Comments

agaciro peace 29 October 2018

Muramurenganya ubwo yabonye abandi bambara ubusa bakaba abastari yumva nawe yatanzwe! Ubu se koko turiya tugufa nabonye yanika, ....nzaba mbarirwa iby’iki gihugu n’urubyiruko rwacyo!