Print

Uwihirwe w’imyaka 17 yegukanye igikombe kitiriwe Nyirarumaga cy’uyu mwaka

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 29 October 2018 Yasuwe: 576

Iri rushanwa rimaze kumenyerwa aho rifata abanyempano mu kuvuga imivugo rikabafasha kuzamura impano zabo.

Uyu mwaka umwihariko wari mu bato cyane abiga mu mashuri yisumbuye kuko babanje no kubaha amahugurwa.

Mu mpera z’icyumweru gishize abanyeshuri bageze ku kiciro cya nyuma bavuye mu bigo bitandukanye muri Kigali baje guhatana.

15 nibo barushanyijwe kuri ‘final’ imivugo yabo iri mu Kinyarwanda abandi mu cyongereza.

Hatowe uwahize abandi mu kugira umuvugo mwiza mu Kinyarwanda n’undi mu Cyongereza ariko nabo baza gukurwamo umwe ugomba kwegukana irushanwa.

Mu bavuze imivugo mu cyongereza hatsinze Uwihirwe Yasipi Casmir w’imyaka 17 wiga muri Lycée de Kigali mu mwaka wa gatandatu.

Mu bakoresheje Ikinyarwanda hatsinze uwitwa Uwanyirijuru Josiane wiga mu Rwunge rw’amashuri rwa Nyarugenge.

Aba bombi (Uwihirwe na Uwanyirijuru) batoranyijwemo uwabaye uwa mbere maze abari bagize akanama nkemurampaka bemeza ko Uwihirwe ari we wa mbere.

Undi wahembwe ni uwitwa Murungi Anitha nawe wiga muri Lycee de Kigali we yatowe nk’uwakunzwe cyane n’abantu bari baje gukurikirana irushanwa aho.


Uwihirwe Yasipi Casmir wegukanye iri rushanwa ngo ni ubwa mbere yari yitabiriye irushanwa ry’ubusizi.

Yagize ati “ Gutsinda byantunguye kandi biranshimishije, navuga ko ari intangiriro kuri njyewe bitewe n’uko mbere nabikoraga nikinira.”

Umuvugo we watsinze wavugaga ku Ubumuntu, ko abantu bo muri iki gihe usanga bicecekera imbere y’ihohoterwa, y’abana bicwa n’inzara…agasaba abantu kugira ubumuntu.

Yahembwe igikombe kitiriwe Nyirarumaga cy’agaciro ka $150 no kuzakorerwa amashusho y’umuvugo we watsinze.

Nyirarumaga Nyiraruganzu afatwa nk’umusizi wa mbere mu banyarwandakazi, yabayeho ku ngoma ya Ndahiro Cyamatare n’umuhungu we Ruganzu Ndoli yanabereye umugabekazi. Bivugwa ko yari umusizi ukomeye kandi watangije intebe y’abasizi mu Rwanda.

Muri ayo marushanwa abari bagize akanama nkemurampaka ni Glady Mwende wo muri Kenya, Amina umuhoza umaze kubaka izina mu mivugo mu Rwanda, Bahati Innocent na Modeste Nsanzabaganwa wo mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco.

Src: Umuseke