Print

Rutahizamu watereye ivi muri stade nyuma yo gutsinda igitego yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga[AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 October 2018 Yasuwe: 3936

Uyu musore w’imyaka 23 yakoze agashya ubwo yafunguraga amazamu mu mukino C.D. Antofagasta yakinaga na Everton muri shampiyona ya Chile,agahita yiruka ajya ku ntebe y’abasimbura aho yari yashyize impeta niko gusanga umukunzi we muri stade amusaba ko yamubera umugore undi nawe arabimwerera amwambika impeta.

Aba bombi bahoberanye ariko ntibatindana kuko uyu musore yagombaga gusubira mu kibuga umukino ugakomeza.

Nubwo Bello yatsindiye C.D. Antofagasta,ntibyayibujije gutsindwa na Everton ibitego 3-2 muri Chilean Primera Division.