Print

Umukinnyi yasanzwe munsi y’umuhanda yaciwe umutwe n’ubugabo bwe bwangijwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 October 2018 Yasuwe: 2660

Umurambo w’uyu mukinnyi watoraguwe mu ijoro ryo ku wa Gatandatu taliki ya 27 Ukwakira 2018,ahitwa Sao Jose dos Pinhais,mu ntara ya Parana.

Daniel wishwe n’abagizi ba nabi

Ubutumwa bwatanzwe n’ikipe ye bugira buti “Sao Paulo FC ibabajwe no kubamenyesha urupfu rw’umukinnyi wayo wo hagati, Daniel Correa Freitas.ikipe yifatanyije n’umuryango we.Icyateye urupfu rwe ntikiramenyekana.”

Ikinyamakuru cyitwa Band B cyavuze ko uyu mukinnyi yishwe n’abagizi ba nabi atotejwe bikomeye kugeza nubwo yakomerekeje mu myanya y’ibanga.

Daniel yatangiriye ruhago mu ikipe ya Botafogo yavuyemo akerekeza muri Sao Paulo mu mwaka wa 2015.