Print

Umuntu wabeshyeye Apôtre Gitwaza ashobora gufungwa amezi 6

Yanditwe na: Muhire Jason 29 October 2018 Yasuwe: 2409

Intumwa y’Imana Dr Paul Gitwaza uyobora Zion Temple yongeye kugarukwaho nyuma y’ubutumwa bwe bwagoretswe, bugasakazwa ku mbuga nkoranyambaga. Benshi bakabifata nk’ukuri kandi ari ibinyoma.

Ukuri kwamaze kumenyekana ni uko Gitwaza yigishaga ku bakirisitu bemera ikintu bakagitsimbararaho bakavuga ko abandi batazajya mu ijuru, ko bagiye kurimbuka.

Yagize ati “Umukirisitu akavuga ngo nitwe twenyine tuzajya mu ijuru, akabyakira gutyo. Yabona abandi akibwira ko bagiye kurimbuka. Muri we azi ko abandi bose badasenga ariwe usenga. Uko ni ukuri kwe yaryamyeho kandi afite igice cy’ukuri kwako kuko asenga, ariyiriza, ntakora icyaha kandi akunda Yesu. Yumva ko abameze nkawe aribo bazajya mu ijuru. Ni imitekerereze abantu baba bafite muri bo.”

Yavuze ko hari abantu b’intangondwa batemera abandi kubera ukuri bagenderaho.

Ati “Tujye ku ngingo yacu. Mpagaze aha nkavuga ngo ‘Abakirisitu ba Zion ni bo bazajya mu ijuru gusa. Abadasengera muri Zion bose ishyano ribaguyeho. Nkabivuga nta zindi nyungu mfite ahubwo ari ko mbyizera, bamwe bakaza kumbaza igituma mbivuga. Nanjye nti ni uko tubigisha ijambo ry’ukuri, hanze aha badafite.”

“Utumva iri jambo urumva yazamenya ijuru gute? Ibyo harimo ukuri kumwe ariko ni igice. Niba twigisha ijambo ritegura abantu kujya mu Bwami bw’Imana, impande zacu hari abandi barifite. Ikibazo ni uko tutaramenyana cyangwa ntitwemera ko bahari kuko twafunze ibitekerezo twiyemeza ko aritwe dufite ukuri.”

Uwafashe ubutumwa bwa Gitwaza akabukuramo agace gato kanyuranye n’ubwatanzwe ashobora guhanwa nkuko biteganywa n’ingingo ya 157 y’Igitabo cy’Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Ivuga ko umuntu wese utangaza, ku bw’inabi hakoreshejwe uburyo ubwo ari bwo bwose, amagambo yahinduwe agatangazwa uko atavuzwe cyangwa amashusho n’amafoto by’umuntu byagaragajwe uko bitafashwe, ntagaragaze ko binyuranyije n’uko byafashwe, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri.


Comments

Charles 29 October 2018

Nemera ko ubeshyeye undi abiryozwa, kuko nta mpamvu nimwe yo guhimbira umuntu.
Ariko se ko byababaje abantu bamwe, mwibuka ko mu bihe byashize Gitwaza ubwe yikoreye ndetse akanabeshyera umushumba wa Kiliziya Gatorika (Papa) ngo ashyigikiye ubutinganyi no gukuramo inda.

Gitwaza abeshya abayoboke be ngo Papa yabivugiye muri Consil yabereye i Vatican ,
umuntu nka Gitwaza vraiment!!! Ubusanzwe nta ntumwa ibeshya, gusa nawe babanze bamukanire urumukwiye ,kuko kubeshya no gusebanya ni icyaha gihanwa .


GSE 29 October 2018

Namenyekana azanatangazwe abantu bamumenye kuko buriya afite abo bafatanije kwanginza umuryango nyarwanda ateranya abawugize. Erega n’ibindi byabanhirijwe n’amagerageza.