Print

Drone zatangiye gukoreshwa mu buhinzi mu Rwanda

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 29 November 2018 Yasuwe: 1229

Iki gikorwa cyatangiriye mu karere ka Kamonyi, kuri uyu wa Mbere tariki 29 Ugushyingo 2018, kizakomereza no mu tundi turere twose tw’ u Rwanda.

Umwe mubayobozi asobanura umusaruro uzava mu gukoresha drone mu buhinzi yagize ati “Bizafasha kumenya ubuso bugana buhinzeho ibishyimbo, ni ubuso bungana ibigori. Goronome aho yicaye mu biro azajya areba ku mashusho ya satellite arebe mu gishanga arebe ahatari icyatsi habaye umutuku akurikirane hakiri kare”.

Abaturage babonye drone bwa mbere , bakazibona zirimo gufotora imyaka yabo bavuze ko bazifitiye ikizere kuko Leta y’ u Rwanda nta kibi yategurira abaturage bayo.

Umwe ati “Twabibonye biguruka mu kirere nk’ indege, nubwo batadusobanuriye ariko ndumva ari ibyiza badushakira atari ibibi Leta iradukunda”

Amashusho azafatwa na za drone azafasha u Rwanda kumenya ingano y’ ubuso buhingwa no kumenya umusaruro nyakuri u Rwanda rubona ku mwero. Aya makuru kandi azifashishwa n’ impuguke zikora ubushakashatsi ku buhinzi nk’ uko byatangajwe na Radiyo Rwanda.

U Rwanda rwatangiye gukoresha izi ndege zitagira abapilote mu mpera za 2017, zikaba zakoreshwa mu buvuzi zigeza amaraso mu bitaro 19

Amafoto: Umuseke