Print

Se wa Lopetegui wirukanwe muri Real Madrid yavuze ko Perez yamugambaniye agurisha Ronaldo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 October 2018 Yasuwe: 1312

Uyu musaza,Jose Antonio, yabwiye El Mundo ko kuba ikipe ya Real Madrid itarasimbuje Cristiano Ronaldo aribyo byatumye umuhungu we yitwara nabi ndetse yita ubuyobozi bw’iyi kipe ko ari ibisambo byibye umuhungu we ibitego 50 ubwo bwagurishaga kizigenza Cristiano Ronaldo.

Se wa Lopetegui yavuze ko Real Madrid yagambaniye umuhungu we igurisha Ronaldo

Yagize ati “Ronaldo yari umukinnyi mwiza cyane.Ubuyobozi bwa Real Madrid bwararangaye kuko buri mwaka yatsindaga ibitego 50.Yabuze umusimbura.Real Madrid yatakaje rutahizamu ukomeye,ntiyamusimbuza n’umukinnyi n’umwe.Bavuze ko Neymar n’abandi bazaza ariko ntibyabaye.Bibye ibitego 50 umuhungu wanjye.”

Se wa Lopetegui witwa Jose Antonio yavuze ko Real Madrid yagombaga gusimbuza vuba na bwangu Cristiano Ronaldo ndetse batagombaga kwirukana umuhungu we kuko nta bakinnyi bamuhaye.

Umutoza Julen Lopetegui yaraye yirukanwe nyuma yo gutsindwa na FC Barcelona ibitego 5-1 mu mukino wa La Liga wabaye ku Cyumweru gishize kuri Camp Nou.