Print

Musenyeri Kizito yifuje ko Guverinoma yamufasha gukusanya icya cumi cy’imishahara y’abakirisito

Yanditwe na: Martin Munezero 30 October 2018 Yasuwe: 2862

Mu gihe amadini menshi ya gikirisito afite imyizerere ivuga ko umukirisito agomba gutanga kimwe cya cumi cy’ibyo yunguka, Musenyeri Lwanga yavuze ko abayoboke ba Kiliziya muri Uganda basigaye babeshya Imana ntibatange icya cumi cyuzuye.

Daily Monitor yatangaje ko ibi Musenyeri Lwanga yabitangaje kuri iki cyumweru tariki28 Ukwakira, ubwo yasomaga Misa muri Cathedrale ya Saint Mary i Lubaga, aho yavuze ko abakirisitu batagitanga icya cumi gishyitse, bikadindiza imishinga ya kiliziya.

Ati “Tubeshya Imana ko dutanga icya cumi cy’imishahara yacu, mu iteraniro nk’iri, iyo igihe cyo guturea kigeze, abakirisito batanga icyo bafite mu mifuka muri ako kanya kandi Bibiliya ivuga ko kimwe cya cumi cy’ibyo winjiza kigenerwa kiliziya.”

Yavuze ko yifuza ko Uganda yakora nk’u Budage, aho usanga Guverinoma ifata inshingano zo gukata kimwe cya cumi ku mishahara y’abantu biyandikishije mu idini runaka hanyuma amafaranga akatwa akazakusanywa agahabwa idini uwo mukozi yandikishije ko asengeramo.

Mu Budage ngo umuntu udakeneye gutanga uwo musoro ngo ava mu itorero yanditsemo kandi akabikora mu nyandiko. Ibi ngo byatumye miliyoni nyinshi ziva muri Kiliziya Gatolika kubera iyo mpamvu.


Comments

Mazina 1 November 2018

Kuba Pastors barya Icyacumi,biterwa nuko abayoboke babo batazi Bible.Hari amategeko menshi yo mu Isezerano rya kera,atareba Abakristu.Urugero,imana yategetse Abayahudi "Gukebwa" kuli sex.Ndetse isaba ko utazabikora azicwa.Bisome muli Intangiriro 17:14.Nyamara iryo tegeko,ntabwo rireba Abakristu.Isezerano rishya rivuga ko Gukebwa kwacu ari "ku mutima".
ICYACUMI nacyo,cyari kigenewe ubwoko bwo muli Israel bwitwaga Abalewi.Imana yategetse ko bazajya bahabwa Icyacumi kubera impamvu dusoma muli Kubara 18:24.Ariko mu Isezerano Rishya,Yesu yadusabye "gukorera imana ku buntu" (Matayo 10:8).Iyo wahaga amafaranga Abagishwa ba Yesu,barakubwiraga ngo "Uragapfana n’ayo mafaranga yawe" (Ibyakowe 8:18-20).Jyewe ubandikiye,nkunda kenshi kujya mu nzira,hamwe n’abandi dusengana,tukabwiriza abantu kandi ku buntu.Nkuko Bible ibidusaba,dukora akazi gasanzwe tukitunga,tukabifatanya no kubwiriza (2 Abatesalonike 3:8),nkuko ba Pawulo babigenzaga (Ibyakozwe 20:33).Abantu babarya amafaranga,ntabwo ari abakozi b’imana.Bible ibita "abakozi b’inda zabo" (Abaroma 16:18).
Imana idusaba "gushishoza",iyo duhitamo idini (1 Yohana 4:1).