Print

Shaddy Boo yatangaje indoto z’ikintu yifuza kuzakora mu buzima bwe

Yanditwe na: Muhire Jason 30 October 2018 Yasuwe: 3064

Kuri uyu wa mbere taliki ya 29 Ukwakira 2018 nibwo umunyadushya Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddy Boo yanditse ubutumwa asaba abantu ko bamubaza buri kibazo cyose bifuza ku buzima bwe.

Mu bitekerezo bitandukanye byabajije ShaddyBoo harimo ikintu afite mu ndoto ze zo kuzakora mu gihe akiri ku isi , mu gisubizo yasubije uwo muntu yahise amubwira ko yifuza kuzubaka ikigo kirera imfubyi

Yagize ati” Ndifuza kubaka ikigo kinini kirera imfubyi Imana n’ibishaka.”

Mu bindi bibazo yabajijwe harimo nk’ikintu akunda cyane aho yasubije ko ari abana 2 ndetse ko aribyo mu bintu byamushimishije mu buzima ari ukubyara aho yibarutse ku myaka ye 19 y’amavuko.

Twakwibutsa ko ShaddyBoo ari umwe mu banyarwandakazi bazwi ku rubuga rwa instagram bitewe n’ibikorwa bitandukanye yahakoreye aho benshi bahamya ko uyu mugore amaze kwandika amateka dore ko konte ye kuri ubu imaze kuba ’Verified’ akamenyetso gahabwa konte icungiwe neza umutekano kandi izwi.


Comments

Kagina 30 October 2018

Uyu we arandangije. Wagirango ntazi gahunda za leta zo gukora ibishoboka byose ngo abana barererwe mu miryango. N’ibigo biriho biri gufungwa. Nawe ati nzubaka ikigo k’imfubyi