Print

Umugabo wiciye izuru kugira ngo ase na Skeleton yatangaje ko agiye no kwica n’igitsina [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 October 2018 Yasuwe: 2258

Uyu mugabo wishushanyije ibishushanyo bitangaje kugira ngo ase n’amagufwa y’umuntu wapfuye (Skeleton),yabwiye abanyamakuru ko agiye kwicisha igitsina kugira ngo ase neza na Sketon cyane ko nta gitsina igira kiba cyaraboze.

Uyu mugabo yafashe icyemezo cyo kwisanisha na skeleton nyuma y’urupfu rwa nyina yakundaga cyane wapfuye afite imyaka 12 ndetse yifuza kwisanisha nawe uko ameze mu mva.

Uyu mugabo yishushanyijeho nyina mu mugongo we ndetse yifuza ko yasa n’amagufwa ye nyuma yo gupfa ariyo mpamvu yishushanyijeho tattoo zimeze nka skeleton ndetse aca amazuru n’ururimi bye aho bivugwa ko agiye no kwica imyanya ye y’ibanga.

Uyu mubyeyi w’umwana umwe,yabwiye abanyamakuru ko bamwe mu bantu bamuhungu kubera ukuntu asa neza n’abadayimoni ariko ntacyo bimutwaye kuko ashaka kugera ku nzozi ze.