Print

Abafana ba Real Madrid batangaje abakinnyi batatu bagize uruhare runini mu kwirukanisha umutoza Lopetegui [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 October 2018 Yasuwe: 3169

Aba bakinnyi batunzwe agatoki n’abafana ba Real Madrid ko batigeze bitanga ijana ku ijana kugira ngo ikipe itsinde none byaviriyemo inzirakarengane Jelen Lopetegui kwiukanwa mu ijoro ryakeye.

Bale,Ramos na Benzema nibo bagize uruhare runini mu kwirukanisha Lopetegui

Bale wakagombye kuba yarasigaye ariwe muyobozi wa Real Madrid yitwaye nabi cyane ndetse imvune ze za hato na hato zagabanyije umusaruro we biviramo Lopetegui kwirukanwa aho byatumye abafana basaga ibihumbi 43 batora ko ariwe mukinnyi wa mbere wamwirukanishije.

Ku mwanya wa kabiri mu matora ykorewe ku kinyamakuru Marca cyo muri Espagne,hajeho myugariro Sergio Ramos usanzwe ari na kapiteni wa Real Madrid wari usigaye ayitsindisha ku buryo bukomeye.Yatowe n’amajwi y’abafana ibihumbi 40.

Ku mwanya wa 3 mu bakinnyi bashinjwe n’abafana ba Real Madrid kwirukanisha umutoza Julen Lopetegui hajeho Umufaransa Karim Benzema watowe n’abafana basaga ibihumbi 35.

Abandi baje mu 10 barimo Raphael Varane n’amajwi 30,500, Marco Asensio n’amajwi 27,500 mu gihe Toni Kroos, Isco, Thibaut Courtois na Marcelo aribo basoje.

Real Madrid itegereje umutoza mukuru nyuma y’aho Solari wari umutoza w’ikipe ya kabiri yagizwe uw’agateganyo mu gihe cy’ibyumweru 2.