Print

Umwana wavukanye uburwayi budasanzwe abaganga bakavuga ko azahita apfa yizihije isabukuru y’umwaka[AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 October 2018 Yasuwe: 3867

Abaganga babwiye ababyeyi b’uyu mwana ko bagomba kwitegura gushyingura kuko umwana wabo atazamara igihe kinini adapfuye ariko byarangiye akoze isabukuru y’umwaka amaze avutse.

Owen yavukanye indwara idakunze kubaho yitwa acalvaria ituma umuntu abura isura ndetse n’amagufwa y’umutwe.

Owen yavuze ibice by’umutwe we nta bihari bituma abaganga babwira ababyeyi be ko ashobora gupfa mu mezi make none yujuje umwaka.

Ababyeyi b’uyu mwana Tom na Jessica babwiwe ko niyo yabasha kuvuka atazabasha kubaho ariko kubera ibitangaza by’Imana uyu mwana yujuje umwaka umwe w’amavuko.

Ababyeyi b’uyu mwana batuye ahitwa Missouri muri USA bakoze isabukuru ye bishimye cyane,ndetse n’ibitangazamakuru byari byahuruye.

Tom yabwiye abanyamakuru ko umupasiteri wabo yaje kubasengera kugira ngo uyu mwana wabo azavuke ari muzima,ku bw’amahirwe biraba none ubu yujuje umwaka.