Print

Nyagatare: Umuturage arashinja gitifu kumukubita akamuvuna akaboko

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 30 October 2018 Yasuwe: 1784

Munyembabazi Jean Damascene yatangarije Umuryango ko kuri uyu wa Mbere tariki 29 mu gitondo, Jean Bernard Benimana n’ umuyobozi w’ umudugudu bamutumyeho bamubeshya ko bagiye kumurangira ikibanza cyo gushakira umukilriya yagera ku kagari gitifu w’ umusigire Benimana akamukubita akamukubita.

Uyu mugabo akora akazi nk’ ubusherisheri, kuranga amazu n’ ibibanza bigurishwa.

Yagize ati “Ejo narindi mu murima ndi kwihingira , umuyobozi w’ umudugudu wa Nyagahandagaza aba aratelefonywe ngo ninze hari umukiriya ubonetse, ariko ubwo ni politiki yari yagiye na gitifu mpageze baranyadukira barakubita”

Munyembabazi Jean Damascene yavuze ko gitifu Bernard yamukubise inkoni ku kuboko anamukubita umutego yikubita hasi agwira akaboko.

Amakuru dukesha umuturage utuye hasi y’ akagari ni uko gitifu yabonye avunnye uyu muturage akamuha ibihumbi 15 ngo age kwivuza.

Munyembabazi yavuze ko yaraye ku bitaro bya Ngarama mu karere ka Gatsibo, ngo abaganga bamufotoye basanga yavunitse igufa ry’ ukuboko.

Uyu muturage avuga ko ataramenya icyo gifitu yamuhoye gusa ngo yamukubise amuhora ko yanze kujya mu biro by’ akagari ngo amufunge. Ngo impamvu yanze kujya mu biro by’ akagari gufungirwamo ni uko aziko kuranga amasambu n’ amazu atari icyaha kandi gitifu ngo uretse kumubaza niba ariwe uranga amasambu nta kindi yamubajije.

Jean Bernard Benimana mu ijwi ryumvikanamo iterabwoba n’ akasuzuguro yanze kugira icyo atangariza Umuryango ku byo ashinjwa n’ uyu muturage.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Katabagemu tumubajije iki kibazo yatubwiye ko atakizi, nyamara uyu muturage avuga ko bikimara kuba yahise ajya kubibwira ubuyobozi bw’ umurenge wa Katabagemu.

Umuturage wo muri uyu murenge watubwiye ko abizi ko Munyembabazi ikibazo cye yakibwiye ubuyobozi bw’ umurenge.