Print

Kanye West agiye kugaruka mu gihugu cya Uganda

Yanditwe na: Muhire Jason 31 October 2018 Yasuwe: 634

Ugbliz.com cyatangaje ko umuraperi Kanye West ashobora kuhagaruka mu bikorwa by’ubugiraneza aho azahita agirwa ambasaderi w’ibidukikije mu gihugu cya Uganda ibi bikaba byatangaje n’umuyobozi ufite mu nshingano ze ibijyanye n’ubukererugendo ariwe Godfrey Kiwanda Suubi .

Uyu muraperi Kanye West wavukiye mu mujyi wa Atlanta agakurira muri Chicago kuri ubu ategerejwe mu gihugu cya Uganda Mu kwezi kwa Mutarama muri uyu mwaka tugiye kwinjiramo.

Kanye West [Ye] n’umufasha we Kim Kardashian baheruka mu gihugu cya Uganda taliki ya 12 Ukwakira 2018, mu bikorwa byo gufata amashusho y’indirimbo ze ziri kuri album ye yise Yandhi. Aha akaba yarabonanye na Perezida wa Uganda Museveni aho yamugeneye impano y’inkweto zikorerwa mu ruganda rwe nawe amugabira inka 10 n’igitabo yanditse kitwa ‘Sowing the Mustard sees’.

Icyo gihe mu biganiro bagiranye byibanze ku bugeni n’ubukerarugendo muri Uganda aho yamwijeje ko bazafatanya iyi akaba ari nayo ntandaro igiye gutuma Kanye West agaruka muri Uganda.