Print

Wilfried Zaha ari mu mazi abira kubera ibyo yakoreye Arsenal

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 October 2018 Yasuwe: 2077

Uyu rutahizamu yababaje imitima y’abakunzi ba Arsenal ku Cyumweru Taliki ya 28 Ukwakira 2018,ubwo yari ahanganiye umupira na Granit Xhaka ku munota wa 83,akaza kugwa mu rubuga rw’amahina byatumye umusifuzi atanga penaliti yinjijwe neza na Luka Milivojevic.

Abafana ba Arsenal ntibishimiye iyi penaliti yahawe Zaha byatumye bajya ku mbuga nkoranyambaga bamwandikira ubutumwa bumukorera irondaruhu ndetse bamubwira ko bazamwica we n’umuryango we.

Zaha abinyujije kuri Instagram yavuze ko ubuzima bwe bumeze neza nubwo abafana ba Arsenal bamufitiye urwango ndetse yifuriza imiryango yabo ibyiza.

Yagize ati “Mwe mwafashe umwanzuro wo kugira ivangura ry’uruhu,mukifuza ko umuryango wanjye wapfa,njye imiryango yanyu ndayifuriza ibyiza.Ubuzima bwanjye bumeze neza nubwo munyanga.”


Abafana ba Arsenal bababajwe na penaliti yahawe Zaha