Print

Kamonyi: Umugore watemaguriye umwana we ku makoma yakatiwe gufungwa burundu [AMAFOTO]

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 31 October 2018 Yasuwe: 2703

Tariki 30 Mukashyaka yagiye kuzana umwana we kwa se aho yabaga Remerarukoma kuko yari yamaze kugura umuhoro wo kumutemesha.

Uyu mwana yabyaye yabyaye yiga mu mashuri abanza wari ugize imyaka 9 y’ amavuko Mukashyaka yamushyize ku makoma amutemesha umuhoro umutwe awutandukanya n’ igihimba ibi byose imbere y’ urukiko mu iburanisha ryabereye mu ruhame ku biro by’ ururenge wa Ngamba yarabyemeye abisabira imbabazi.

Mukashyaka yireguye avuga ko kwica umwana we yashakaga kumuvana mu buzima bubi ngo yari abayeho nabi kuko nyirakuru atamukundaga. Ibi urukiko rwabyise amatakirangoyi.

Nubwo Uwayezu Marcelline,nyina wa Mukashyaka n’ abaturabanyi be bavuga ko yari arwaye uburwayi bwo mu mutwe ubushinjacyaha bwavuze ko raporo ya muganga yagaragaje ko Mukashyaka ari muzima.

Abaturage bavuga ko ibyo Mukashyaka yakoze ari agahomamurwa bakabigereranya no kwica u Rwanda kuko ngo uriya mwana yari kuzubaka u Rwanda. Abaturage bifuzaga ko Mukashyaka yafungwa ubuzima bwe bwose. Iki niko gihano ubushinjacyaha bwamusabiye ninacyo yakatiwe n’ urukiko mu isomwa ry’ urubanza ryabereye ahabereye icyaha kuri uyu wa 31 Ukwakira 2018.

Urukiko rwategetse ko Clenie Mukashyaka asonerwa amagarama y’ urubanza kuko aburana afunze, runategeka ko umuhoro wafatiriwe bivugwa ko ariwo Mukashyaka yakoresheje atema umwana we umuguma mu maboko y’ ubushinjacyaha bukazashaka icyo buwukoresha.

Uwayezu Marcelline nyina uvuga ko yababajwe n’ umwuzukuru we yavuze ko Mukashyaka arwaye uburwayi buturutse ku magini kuko yatwikaga imyenda n’ inkweto babaga bamuguriye.

Umuturage wakoreshaga Mukashyaka mu mirimo y’ ubuhinzi avuga ko hari ubwo babaga bari mu murima bahinga akabona akanuye amaso atangiye kwivugisha. Agakomeza avuga ko Mukashyaka akwiye gufungwa kuko yari asigaye ateye abantu ubwoba ariko akanavuzwa uburwayi afite.




AMAFOTO: Ijwi rya Amerika