Print

Manchester City yasuzuguye bikomeye ubuyobozi bwa Manchester United

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 October 2018 Yasuwe: 1504

Mu mukino uheruka guhuza aya makipe ku kibuga cya Etihad,Manchester United yahawe imyanya y’abantu ibihumbi 2,792,bituma uyu mwaka isaba City ko yabongerera nibura ikabemerera kuzana abafana ibihumbi 3 ariko yabyanze ibongereraho abantu 70 gusa.

Manchester United yarakaye cyane ndetse ivuga ko nta gahunda yo kongera kwandikira City iyinginga kuko yirengagije ubusabe bwayo.

Manchester City yanze kongerera abafana Manchester United kubera ibibazo by’umutekano muke utezwa n’abafana ba United ndetse ngo ntiyiteguye kongera abashinzwe umutekano ku kibuga.

Manchester United iheruka gutsindira Manchester City ku kibuga cyayo ibitego 3-2 mu mukino watumye abafana bateza umutekano muke ku mpande zombi.