Print

Cristiano Ronald ayoboye urutonde rw’abakurikirwa n’abantu benshi kuri Instagram

Yanditwe na: Muhire Jason 31 October 2018 Yasuwe: 806

Umukinnyi w’umupira Cristiano Ronald kuri ubu yabaye umusitari uyoboye urutonde rw’abakurikiranwa cyane ku rubuga rwa instagram ku isi aho uyu mwanya yawukuyeho umuhanzikazi Selena Gomez wari uwumazeho imyaka 3.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru cya independent.co.uk cyavuze ko kuri ubu Cristiano Ronald akurikirwa n’abantu miliyoni 144,482,390 mu gihe Selena Gomeza akurikirwa n’abantu 144,367,090 bivuga ko kuri ubu uyu mukinnnyi w’umupira amurusha abantu 115300.

Iki kinyamakuru cyakomeje kivuga ko kuba uyu muhanzikazi yarasubiye inyuma bishobora kuba byaratewe nuko mu Kanama k’umwaka ushize taliki ya 24 aribwo uyu muhanzikazi yavuze ko agiye guhagarika gukoresha instagram ashaka kwiyitaho no kugerageza kugaruka neza kuva kuri Instagram akaba ariyo ntandandaro yaba yaratumye uyu mukinnyi wa ruhago amucaho.

Dore uko ibyamamare birutanwa mu gukurikiranwa kuri Instagram:
 Cristiano Ronaldo – 144.4 million
 Selena Gomez – 144.3 million
 Arianna Grande – 132 million
 Kim Kardashian – 120 million
 Beyonce – 119 million
 Dwayne Johnson (The Rock) – 119 million
 Kylie Jenner – 117 million
 Taylor Swift – 112 million
 Justin Bieber – 102 million
 Kendall Jenner – 97 million