Print

Sergio Ramos yemeje ko we na bagenzi be aribo birukanishije Lopetegui

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 October 2018 Yasuwe: 1767

Abinyujije kuri Instagram,Ramos yabwiye abakunzi be ko aribo ba nyirabayazana bo kwirukanwa kwa Lopetegui kubera ko batitanze ngo intsinzi iboneke gusa bagiye kubikosora bahereye ku mukino barakina na UD Melilla muri 1/32cya Copa del Rey.

Yagize ati “Turi maso ndetse turishinja amakosa y’ibi bihe bibi turimo.Iki si igihe cyo kuvuga ahubwo ni icyo gukora.

Lopetegui yirukanwe kuwa mbere w’iki cyumweru nyuma yo kunyagirwa na FC Barcelona ibitego 5-1, muri El Clasico yabaye ku wa 28 Ukwakira 2018 ahita asimburwa by’agateganyo na Santiago Solari.

UD Melilla irakina na Real Madrid uyu munsi, ni agakipe gatuye ku kirwa cyo hejuru gato ya Maroc kingana na 4,7 Km2,gituwe n’abaturage ibihumbi 86.


Santiago Solari niwe mutoza wa Real Madrid by’agateganyo