Madison McGuane yisanishije n’uyu mukinnyi akoresheje imisatsi ya feke n’ubwanwa bwa feke, abifashijwemo n’umubyeyi we, usanzwe akora ibijyanye na make up.
Madison w’imyaka Icyenda ngo asanzwe akunda uyu mukinnyi muburyo budasanzwe akaba ariyo mpamvu yahisemo kwisanisha nawe.
Uyu mukobwa ibi yabikoze ku munsi hizihizwaga ibijyanye na Halloween mu gihugu akomokamo, kubera urukundo ngo akunda uyu mukinnyi yari yasabye ababyeyi be ko yasanishwa nawe kuri uyu munsi.
Mo Salah ni umukinnyi w’umunya- Egypt asanzwe akina nk’umwataka mu ikipe ya LiverPool yo mu Bwongereza ni umwe mubakinnyi bagezweho muri iyi minsi.