Print

Rusizi: Ikamyo yagonze ivatiri umugore n’ umugabo barapfa, abana barakomereka

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 1 November 2018 Yasuwe: 11165

Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa wa 31 Ukwakira 2018. Ikamyo Mercedes ifite purake KB011Y, trailer ZE4053 yaritwawe na Elmi Mahat Barre w’ imyaka 29 yataye umukono wayo ubwo yakataga ikorosi bituma igongana n’ ivatiri yari itwawe na Mukangarambe Chantal w’ imyaka 46 yavaga Kamembe yerekeza Nyamasheke.

Munyampirwa w’ imyaka 35 wari mu ivatiri yahise apfa, naho Mukangarambe n’ abana bane bari kumwe barakomereka. Ku bw’ amahirwe make Umurambo n’abakomeretse bajyanwe ku bitaro bya Gihundwe, bagezeyo Mukangarambe Chantal warutwaye ivatiri nawe ahita apfa.

Amakuru agera ku Umuryango aremeza ko iyi mpanuka yatewe n’ uburangare bw’ umushoferi w’ ikamyo. Imodoka zombi zangiritse bikomeye ariko umushoferi w’ ikamyo ntacyo yabaye ndetse inzego z’ umutekano zahise zimuta muri yombi ubu afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kamembe.

Iyi mpanuka yabere mu ikorosi riri mudugudu wa Nyagatare akagari ka Shagasha umurenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi.

Abakomeretse ni Muhigirwa Arsene w’ imyaka 5, Ineza Ganza yanisse w’ imyaka 6, Igiraneza Winny Pamella w’ imyaka 5 na Niyomugenga Mugisha Yvette w’ imyaka 10.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nsigaye Emmanuel yemeje aya makuru yongeraho ko mu bakomeretse babiri bakomeretse cyane boherejwe ku bitaro bya CHUB.

Munyampirwa na Mukangarambe nta sano bafitanye, Mukangarambe yari amuhaye lifuti. Munyampirwa yari umuforo ku kigo nderabuzima cya Gihundwe.


Shoferi w’ iyi kamyo yatawe muri yombi


Abari muri iyi vatiri 2 bapfuye bane barakomereka


Comments

[email protected] 1 November 2018

burigihe iyo imodoka igonganye nindi byanze bikunze.abicaye.imbere baba bafite akaga nyagasani abakire mubayo


Mazina 1 November 2018

Nta kabuza bihutaga cyane.Abasigaye nibihangane.Birashoboka ko baliya bana ari aba nyakwigendera.Ariko nk’abakristu,tujye tumenya uko bigenda iyo dupfuye.Nkuko tubisoma muli Umubwiriza 9:5,iyo dupfuye ntabwo tuba twumva.Tujya mu gitaka,tukabora.Ariko nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6:40,abantu bapfa bumviranga imana,azabazura "ku munsi w’imperuka",abahembe ubuzima bw’iteka.Ntabwo tuba twitabye imana nkuko benshi bakeka.Ntabwo ariko bible ivuga.
Roho idapfa mujya mwumva,yahimbwe na philosopher w’umugereki witwaga Platon.Abantu benshi bapfa kubyemera nta gihamya.
Uyu mugereki ntabwo yemeraga imana dusenga.Yasengaga ibigirwamana byabo.Abakristu nyakuri bagomba kuyoborwa na bible,aho kuyoborwa na Fables z’abantu (Matayo 15:9).Niyo mpamvu tugomba kwiga bible neza.Niba nawe ushaka kuyiga,twagusanga iwawe tukayigana ku buntu.