Print

Umugabo yafashwe amashusho ari kwiba umupira wakoreshejwe mu kwibuka umuherwe nyiri Leicester wapfiriye mu ndege [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 November 2018 Yasuwe: 975

Uyu mujura yagiye kuri ambasade ya Thailand mu Bwongereza afata uyu mupira abafana bahashyize bari kwibuka uyu muherwe,niko kuwushyira mu gikapu yari afite.

Iki gisambo kitagira umutima cyaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga,kubera aya mahano cyakoze ndetse benshi bacyifatiye ku gahanga baragituka karahava.

Iki gisambo cyafashwe amashusho ku wa Mbere w’iki Cyumweru none yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga cyane ko uyu mupira na furari byari byashizwe kuri ambasade n’umufana wari wasizeho n’urwandiko rwifuriza iruhuko ridashira uyu muherwe.

Vichai Srivaddhanaprabha waguze Leicester mu mwaka wa 2010,yapfiriye mu ndege ari kumwe n’umu pilote witwa Eric Swaffer n’umwungiriza we ndetse akaba umukinzi we Izabela Lechowicz, n’abakozi ba Vichai barimo Nusara Suknamai na Kaveporn Punpare.