Print

Umuhanuzi Bosco Nsabimana yatewe mu rugo rwe n’abajura badasanzwe mu gihe yari yasuwe n’umushyitsi w’umurundi[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 1 November 2018 Yasuwe: 2994

Aya makuru yatangajwe n’umufasha wa Prophet Bosco Nsabimana kuri uyu wa gatatu tariki 31 Ukwakira 2018.

Pasiteri Mwihoreze Christine (umufasha wa Prophet Bosco Nsabimana) yavuze ko abo bajura baje mu masaha akuze y’ijoro ryo ku cyumweru tariki 28 Ukwakira 2018, ubwo yari amaze gusinzira.

Avuga iby’aba bajura, Pasiteri Mwihoreze yagize ati: “Ku cyumweru nijoro abajura baradusuye mu rugo….nari natinze kuryama kuko nari mfite ibihe byiza nagiranye n’Imana, ntinda kuryama ndimo gusenga nibutsa Imana ibintu yakoze. Maze mu gahe nasinziriye abajura baraza, binjira mu rupangu kuko twari dufite umushyitsi waturutse i Burundi barangije bamena imodoka ye ikirahuri, binjira mu modoka”.

Prophet Nsabimana Bosco n’umufasha we Pasiteri Mwihoreze Christine

Yavuze ko nyuma yo kwinjira muri iyo modoka, abo bajura batwaye bimwe mu bikoresho basanzemo birimo terefone n’igitege gishyashya.

Ati: “Binjiye mu modoka batwara igitenge cyari kirimo gishyashya sinzi umuntu bari bakizaniye, batwara na telefone yanjye nari najugunyemo, icyo nshimira Imana nuko batatwaye ipad yari irimo, nubwo bangije Imodoka nta kindi kintu batwaye, mbishimiye Imana…Nshimye Yesu wanampaye amafaranga nkoresha ikirahure cy’Imodoka y’abashyitsi basubira amahoro i Burundi”.

Umurundi wamenewe imodoka yitwa Pastor Joshua akaba yari yazanye n’umufasha we gusura itorero rya Patmos of Faith ndetse ku cyumweru bagaragaye mu materaniro aho yavuze ko we n’umufasha we bakunda cyane itorero rya Patmos of Faith.

Pastor Joshua n’umufasha we bari kumwe na Pasiteri Mwihoreze mu materaniro yo ku cyumweru

Ibi byabaye mu gihe Prophet Nsabimana Bosco amaze igihe atari kubarizwa mu Rwanda aho bivugwa ko ari muri Leta Zunze ubumwe za Amerika.

Pasiteri Mwihoreze yashimye Imana ko ibana n’abakirisito mu makuba no mu byago byose ahura na byo ahamya ko nubwo Satani azana ibibazo n’ibigeragezo yibwira ko abakirisito bari buve ku Mana, ngo ibiri amambu nuko barushaho kwikomeza ku Mana.

Pasiteri Mwihoreze Christine ni we watangaje amakuru y’uburyo abajura bateye urugo rwe


Prophet Nsabimana Bosco n’umufasha we Pasiteri Mwihoreze Christine bafatanya kuyobora Patmos of Faith Church

SRC:Ibyishimo


Comments

mahoro jack 1 November 2018

Ngo prophet Bosco? ariko ibyateye muri iki gihugu weee. N’umufasha we pasteri Mwihoreze! kuki se ubuhanuzi bwe butamweretse ko ari busurwe n’abajura ye? pasiteri ngo yari yagiranye ibihe byiza n’Imana, ngo ari kuyibutsa ibyiza yakoze!!!! uhuuuu, imana yanyu igomba kuba yibagirwa koko.


Ribakare Isaac 1 November 2018

Amadini y’iki gihe ashaka ifaranga nta mikino.Umugabo aba pastor,n’umugore we akaba pastor!!! Si abangaba gusa.Ingero ni nyinshi cyane.Hari Masasu na Gitwaza bagize Pastors abagore babo,n’abandi benshi.Nyamara ahantu henshi muli Bible,imana ibuza Abagore kuyobora itorero,cyangwa kujya imbere bakigisha.Byisomere muli 1 Timote 2:12 na 1 Abakorinto 14:34,35.
Ku gihe cya Yesu na ba Pawulo,ndetse no kugeza vuba aha,nta mugore wabaga Pastor.Ariko nyine kubera ibihe by’imperuka,abantu "bakunda amafaranga cyane".Whatever means they use.Imana ntacyo ibabwiye,nyamara bakiyita "abakozi b’imana",mu gihe bible ibita "abakozi b’inda zabo" (Abaroma 16:18).Abantu bose bakunda ibyisi cyane,kimwe n’abakora ibyo imana itubuza,ntabwo bazaba muli Paradizo nkuko bible ibivuga ahantu henshi.