Print

Masudi Djuma yatangaje imbogamizi ziri gutuma atitwara neza muri shampiyona

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 November 2018 Yasuwe: 1545

Masudi umaze kunganya imikino 2 yikurikiranya,yabwiye abanyamakuru ko abakinnyi be bafite imyitozo mike ku buryo bibagora kurangiza umukino bari ku rwego rwo hejuru aho yavuze ko yiteguye kuzagura abakinnyi bashya 2 cyangwa 3 kugira ngo bazamufashe kuko hari abo afite batabasha kwinjira mu mikinire ye neza.

Yagize ati “Ntabwo twishimye kuko ikipe yatangiye imyitozo itinze.Turagera mu minota ya nyuma ukabona umutima urashaka ariko umubiri ukanga kuko abakinnyi bakoze imyitozo mike yo kwitegura shampiyona,biri kutwicira uburyo bw’imikinire.Ntabwo abakinnyi baramenya neza imikinire yanjye.Bamwe mbabwira ibyo gukora bagakora ibyo bamaze imyaka 3 bakina,ariko bizaza.

Tugiye kubona abakinnyi babiri Ngama na Farouk,turimo kumenyereza n’abana dufite twizeye ko bizakunda mu minsi iri imbere.Ntabwo naguze abakinnyi ariko ngomba kubagura kuko ibyo nshaka ko dukina hari abakinnyi ba AS Kigali badafite ubushobozi.

Masudi yaraye anganyije na Marines FC igitego 1-1, ku mukino wa 3 wa shampiyona,ndetse yerekejwe mu bufana kubera kwitwara nabi imbere y’umusifuzi.

AS kigali imaze kunganya imikino yose ya shampiyona y’uyu mwaka uko ari 3 ndetse byatangiye gutuma benshi bayibazaho nubwo yasinyishije umutoza Masudi w’inararibonye.